Abantu 48 bahitanywe n’ibitero by’indege bya Israel byabaye mu ijoro rimwe mu Mujyi wa Gaza rwagati, bivugwa byagabwe mu rwego rwo kwihorera kubera ibitero by’ubwiyahuzi bikomeje gukorwa muri West Bank.
Aba bantu baburiye ubuzima mu bitero by’indege mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, 1/2 cyabo ni abagore n’abana nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwo mu gace byagabwemo ibi bitero.
Ni ibitero bivugwa ko ari ibyo kwihorera kwa Israel, kubera ibikorwa by’ubwiyahuzi bikorerwa mu gace ka West Bank.
Aka gace ka West Bank kimwe n’umujyi wa Yerusalem biri mu bihanganisha cyane Israel na Palestine dore ko buri Gihugu kihita ahabo.
Ubwiyahuzi muri West Bank bukorwa n’Abanye-Palestine bitazwi niba baba ari abarwanyi b’umutwe wa Hamas, bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Kuri wa kane nabwo abagabo batatu basutse urufaya rw’amasasu ku modoka muri West Bank bica umuntu umwe, abandi barenga 10barakomereka. Gusa byarangiye abo bagabo b’Abanye-Palestine na bo bishwe na Polisi ya Israel.
Kuva intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas yatangira mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, Abanye-Palestine barenga ibihumbi 29 bamaze kuhasiga ubuzima, naho abandi hafi ibihumbi 70 barakomeretse.
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko 85% by’abaturage ba Gaza bavuye mu byabo barahunga, benshi bugarijwe n’inzara nta mazi babona nta n’ubuvuzi bubageraho, mu gihe 60% by’ibikorwa remezo by’umujyi wa Gaza byose byasenywe.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10