Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe umubare w’abo ku ruhande rwa FARDC baguye mu mirwano y’i Goma

radiotv10by radiotv10
05/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hatangajwe umubare w’abo ku ruhande rwa FARDC baguye mu mirwano y’i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano iherutse kubera mu mujyi wa Goma yanasize ufashwe n’umutwe wa M23 nyuma yo gukubita incuro uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, biravugwa ko yaguyemo abakabakaba ibihumbi bitatu (3 000) barimo 2 500 ba FARDC na Wazalendo.

Ni amakuru yagiye hanze nyuma y’icyumweru umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, nyuma yuko ubereyemo imirwano ikomeye, ndetse uyu mutwe kuva kuri uyu wa Kabiri ukaba watangiye agahenge katanzwe ko koroshya ibikorwa by’ubutabazi.

Bivugwa ko mu Mujyi wa Goma ukirimo imirambo y’abaguye muri uru rugamba rwaranzwe no gukozanyaho gukomeye hakoreshejwe intwaro za rutura n’izoroheje.

Bivugwa ko ko uruhande rwa Leta ya Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, abo mu Ngabo z’u Burundi (FDNB), n’abo mu mutwe wa Wazalendo ndetse n’abacancuro, rwatakaje abasirikare 2 500 baguye muri iyi mirwano yabereye i Goma.

Bertrand Bisimwa yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye guharika gukomeza kwishora mu bikorwa byo guteza impaka ku bapfiriye muri iyi mirwano yabereye mu mujyi wa Goma.

Yavuze ko imirambo yari iri mu mihanda ya Goma, yagiye ikusanywa n’abo mu nzego z’ubuzima, ikajyanwa mu buruhukiro bw’Iitaro bya Goma mbere yo kugira ngo ishyingurwe, kandi ko “mu byukuri iyo mirambo ni iy’abasirikare ba FARDC n’abambari bayo (Wazalendo, FDLR, FDNB [igisrikare cy’u Burundi], n’abacancuro) baguye ku rugamba.”

Yakomeje agira ati “Kandi biranazwi byaranigaragaje hose binyuze mu mashusho yagagarajwe ku Isi, ko FARDC n’abambari bayo batsinzwe nyuma yo kwanga kubahiriza amabwiriza y’igisirikare cyacu yo gushyira hasi intwaro bakazishyikiriza MONUSCO no kwihuriza hamwe muri stade de l’unité.”

Yakomeje avuga ko uku kwanga kubahiriza ibyo basabwe bakiyemeza guhangana, ari byo byatumye batakaza abasirikare benshi, ndetse ko imirambo yabo nyuma yo gukusanywa i Goma yashyinguwe mu buryo butekanye.

Bertrand Bisimwa kandi yatangaje ko nubwo aba basirikare baburiye ubuzima muri iyi mirwano “nta muryango w’i Goma uri mu gahinda kubera izo mpfu.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi OCHA-DRC, rivuga ko imirambo igera mu 2 000 yashyinguwe, mu gihe OMS na yo ivuga ko indi igera muri 900 ikiri mu buruhukira bw’ibitaro bya Goma.

Nanone kandi umuyobozi w’Agategano wa OCHA-DRC, yatangaje ko hakiri imirambo myinshi ikiri ku Kibuga cy’Indege no kuri Gereza bya Goma.

Yagize ati “Kuba yashyingurwa byihuse, ni mu buryo bwo kwirinda ingaruka byatera ku buzima byumwihariko ibyorezo. Turi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo twihutishe ibi bikorwa.”

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Umuryango w’Abibumbye wo wari watangaje ko iyi mirwano yaguyemo abantu 900, igakomerekeramo abarenga 2 500.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 14 =

Previous Post

President Kagame on CNN

Next Post

Kimwe mu Bihugu byohereje abasirikare muri Congo kuyifasha guhangana na M23 cyafashe ikindi cyemezo

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
MU RWANDA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kimwe mu Bihugu byohereje abasirikare muri Congo kuyifasha guhangana na M23 cyafashe ikindi cyemezo

Kimwe mu Bihugu byohereje abasirikare muri Congo kuyifasha guhangana na M23 cyafashe ikindi cyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.