Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe umubare w’amafaranga ya ruswa ishinjwa Umushinjacyaha waregewe Ubushinjacyaha

radiotv10by radiotv10
23/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe umubare w’amafaranga ya ruswa ishinjwa Umushinjacyaha waregewe Ubushinjacyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Dosiye y’ikirego kiregwamo Umushinjacyaha wo mu Karere ka Karongi ushinjwa kwaka no kwakira indonke ya 150 000 Frw kugira ngo afungure ufunzwe, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Iyi dosiye iregwamo Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rwa Gashari mu Karere ka Karongi, iregwamo kandi umufatanyacyaha ufatwa nk’umukomisiyoneri w’uyu Mushinjacyaha wamuhuzaga n’utanga ruswa, naho icyaha baregwa kikaba cyarabereye mu Murenge wa Murambi muri aka Karere ka Karongi.

Iyi ndonke yatanzwe n’umuturage kugira ngo uyu Mushinjacyaha afungure umugore we ufungiwe icyaha cy’ubujura bw’amatungo.

Abaregwa muri iyi dosiye, batawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 18 Ukwakira 2024, mu gihe dosiye yabo yaturutse mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Ukwakira.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wemeje amakuru y’ifungwa ry’aba bantu, yagize ati “bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Kimihurura mu gihe hagikorwa dosiye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024.”

Dr Murangira kandi yaboneyeho kwibutsa “Abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza, ko uzabifatirwamo wese azahanwa.”

Yaboneyeho kandi kugira inama abaturage kujya batanga amakuru ku byaha nk’ibi bya ruswa kugira ngo biranduke burundu, kuko bimunga ubukungu bw’Igihugu bikanadindiza iterambere, kandi bikanatuma serivisi zidatangwa uko bikwiye.

Mu cyumweru gishize kandi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwaburanishije urubanza ruregwamo abantu barimo abakozi batanu bo mu nzego z’Ubutabera; Abagenzacyaha babiri, Umushinjacyaha umwe, Umucamanza umwe, n’Umuhesha w’Inkiko umwe.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 5 y’Itegeko no 054/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, iyo abihamijwe n’inkiko ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yasabye.

Iyi ngingo iteganya kandi ko Umucamanza wese cyangwa Umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

Ingingo ya 4 y’iri Tegeko, yo iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − four =

Previous Post

Igisubizo RIB yasubije uwavuze ko yifuza kuyisura

Next Post

Arsenal igiye guhura n’iyoboye shampiyona ishobora kutagaragaramo undi mukinnyi nyuma y’abarimo Kapiteni

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri
MU RWANDA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Arsenal igiye guhura n’iyoboye shampiyona ishobora kutagaragaramo undi mukinnyi nyuma y’abarimo Kapiteni

Arsenal igiye guhura n’iyoboye shampiyona ishobora kutagaragaramo undi mukinnyi nyuma y’abarimo Kapiteni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.