Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

radiotv10by radiotv10
03/09/2025
in MU RWANDA
0
Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari igice cy’umuhanda umwe mu gace k’i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge uzamara amasaha abiri ufunze kuko uzaba uri gukorerwamo imyitozo yo kwitegura isiganwa ry’amagare ku Isi riteganyijwe mu Rwanda.

Uyu muhanda uzaba ufunze, ni uwo kuri Onatracom-kuri 40 nanone ukava kuri Onatracom gusubira kuri 40, aho uzaba ufunze ejo ku wa Kane tariki 04 Nzeri guhera saa tatu (09:00’) kugeza saa tanu (11:00’) za mu gitondo.

Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko uyu muhanda “Uzaba ukorerwamo imyitozo yo kwitegura irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku isi rizabera mu Rwanda.”

Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko gufungwa k’uyu muhanda muri ariya masaha “bizatuma urujya n’uruza rudakomeza nk’uko byari bisanzwe.” Ariko ko hazaba hari abapolisi kugira ngo bayobore abakoresha imihanda yo muri biriya bice.

Iyi myitozo ibaye habura ibyumweru bibiri ngo u Rwanda rwakire iri siganwa rya Shampiyona y’Isi y’umukino wo gusiganwa ku Magare, iteganyijwe kuva tariki 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, rizaba ribereye ku Mugabane wa Afurika ku nshuro yaryo ya mbere.

Mu rwego rwo koroshya imigendekere myiza y’iri siganwa, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko muri icyo cyumweru kizabamo iri siganwa, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali, azaba afunze ndetse n’abakozi ba Leta bakaba barasabwe ko bazakorera mu rugo ku bo bishobokera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

Next Post

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.