Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari igice cy’umuhanda umwe mu gace k’i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge uzamara amasaha abiri ufunze kuko uzaba uri gukorerwamo imyitozo yo kwitegura isiganwa ry’amagare ku Isi riteganyijwe mu Rwanda.
Uyu muhanda uzaba ufunze, ni uwo kuri Onatracom-kuri 40 nanone ukava kuri Onatracom gusubira kuri 40, aho uzaba ufunze ejo ku wa Kane tariki 04 Nzeri guhera saa tatu (09:00’) kugeza saa tanu (11:00’) za mu gitondo.
Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko uyu muhanda “Uzaba ukorerwamo imyitozo yo kwitegura irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku isi rizabera mu Rwanda.”
Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko gufungwa k’uyu muhanda muri ariya masaha “bizatuma urujya n’uruza rudakomeza nk’uko byari bisanzwe.” Ariko ko hazaba hari abapolisi kugira ngo bayobore abakoresha imihanda yo muri biriya bice.
Iyi myitozo ibaye habura ibyumweru bibiri ngo u Rwanda rwakire iri siganwa rya Shampiyona y’Isi y’umukino wo gusiganwa ku Magare, iteganyijwe kuva tariki 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, rizaba ribereye ku Mugabane wa Afurika ku nshuro yaryo ya mbere.
Mu rwego rwo koroshya imigendekere myiza y’iri siganwa, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko muri icyo cyumweru kizabamo iri siganwa, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali, azaba afunze ndetse n’abakozi ba Leta bakaba barasabwe ko bazakorera mu rugo ku bo bishobokera.
RADIOTV10