Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko iri kuvuguta umuti uzakemura iki kibazo burundu.
Bamwe mu baturage baherutse kuganira na RADIOTV10, bagaragaje imbogamizi bakunze guhura na zo mu buhinzi bwabo, zirimo kubura isoko ry’umusaruro baba bejeje.
Mukamana yagize ati “Twarejeje, tumaze gusarura dutegereza umushoramari waza kuwugura turaheba. Ubu umuceri wacu waheze mu mbuga.”
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko, bongeye kugaragariza Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM iki kibazo, banayibaza ingamba zizakirandura.
Depite Muzana Alice yagize ati “Ntabwo bikwiye ko abahinzi, amakoperative bahinga ngo umusaruro ubure isoko, cyangwa se wanabona isoko ibiciro bikaba bitanogeye impande zombi.”
Yakomeje ati “Ni iki kiri gukorwa ngo ibijyanye no guhuza umusaruro n’isoko bitegurwe mbere yo guhinga, kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’amasoko ku musaruro kigende gishakirwa igisubizo burambye, ku buryo tutazongera kubona umusaruro ubura isoko kandi hari imbaraga nyinshi igihugu kirimo gishyira mu kuwongera?”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Antoine Marie Kajangwe
avuga ko iki kibazo kiri kuvugutirwa umuti urambye, ku bufatanye bw’iyi Minisiteri n’izindi nzego zibifite mu nshingano.
Yagize ati “Mu by’ukuri ibyagaragajwe ni byo, turacyafite umusaruro ubura isoko, ariko hari ibisubizo birambye biri gushakwa. Icya mbere ni uko inzego za Leta zikorana mu gufasha uruhererekane mu bucuruzi bw’imyaka binyuze mu mikoranire na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na RAB. Hari amabwiriza turimo kunoza duteganya ko azarangira vuba.”
Yakomeje agira ati “Twari dusanzwe dukorana n’izo nzego ariko byakorwaga nta kubazwa inshingano (accountability). Turateganya ko ayo mabwiriza namara kujyaho azafasha mu kugaragaza uburyo bwumvikana izo nzego zigomba gukorana kugira ngo zibashe gufasha abahinzi kubona isoko ry’umusaruro wabo.”
Mu 2017, umuceri wasaruwe wari wageze kuri toni 3,2 kuri hegitari; muri 2024 ugera kuri toni 4,1. Biteganyijwe ko muri 2028/2029 haziyongeraho 35% ugera kuri toni 5,4. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko igiye gukuba gatatu umusaruro w’igihingwa cy’umuceri, ku buryo bitarenze 2030 buri mwaka hazajya hahingwa hegitari 60.000 mu gihugu, zitanga toni 390.000 buri mwaka.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10







