Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

radiotv10by radiotv10
30/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangije umushinga w’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto bwifashishije ikoranabuhanga umwe mu mishinga izakorwa muri gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga no guteza imbere abayituriye.

Ni agace k’icyiciro cya mbere cyo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu muri uyu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Iyi Pariki y’Igihugu ikaba izagurirwa ku buso bungana na hegitari 3 740 bingana na 23% by’ubuso ifite ubu. Iki gikorwa cyafunguwe ni icy’ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga buzakorerwa mu nzu zo guhingwamo zizwi nka ‘Green Houses’, uburyo bwo guhinga hatifashishijwe ubutaka, ububiko bukonjesha n’uburyo bwo gutunganya umusaruro n’ibindi.

Kinigi Horticulture Hub ni igice gito kigize umudugudu uzubakirwa abazimurwa ahazagurirwa iyi Pariki. Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Jean-Guy Afrika yavuze ko iki kigo kizafasha abaturage kongera umusaruro hifashishijwe ubuso buto bazahingaho.

Yagize “Iki kigo kizafasha abaturage kongera umusaruro ku mirima mito w’inyungu no guteza imbere imibereho myiza. Iki gikorwa kiragaragaza intambwe twateye mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Iki kigo ni umwe mu mishinga izafasha iyi miryango yimuwe, intego yacu ni uguteza imbere imibereho, guhanga imirimo no guteza imbere urubyiruko n’abagore, gahunda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo ikomeje kwaguka ndetse yerekana isano iri hagati y’ubukerarugendo mu Rwanda n’iterambere ry’abaturage, iyo ubukerarugendo buzamutse iterambere ry’abaturage na ryo ririyongera.”

Bamwe mu baturage bari basanzwe bakorera ubuhinzi muri ako gace, bavuze ko bitezemo inyungu kuko inyamaswa zivuye muri parike zitazongera kwangiza umusaruro wabo nk’uko byajyaga bigenda.

Maniriho Felicien yagize ati “Ubusanzwe ubuhinzi bwacu twahingaga ariko twari dufite ikibazo cy’inyamaswa imbogo zatwoneraga ku buryo umuntu yashoraga amafaranga menshi mu buhinzi ntayasaruremo, ariko ubu buhinzi bwa kijyambere bugiye kudufasha kuko tugiye kujya duhinga ku buso buto kandi tubone n’umusaruro uhagije.”

Coletha Nyirambonigaba na we ati “Mu mwaka ushize nahinze ibirayi ahantu hangana na are icumi, bigeze igihe cyo kwera imbogo ziraza zirabiribata ku buryo umusaruro nari niteze ntawubonye, rero ubu buhinzi nizeye ko buzamfasha guhinga neza nkihaza ndetse nkasagurira n’amasoko.”

Ubu buhinzi bwifashishije ikoranabuhanga wa buzakorerwa ku buso bunganga na metero kare 1 250 bugizwe na Green House eshatu zihinzwemo imboga nka Puwavuro, inyanya na cocombre, bikaba biteganyijwe ko ubu umusaruro uzajya uvamo uzajya winjiza Miliyoni 45 Frw buri mwaka, naho ikiguzi cyo kuhitaho cyatwaye Miliyoni 11 Frw.

Umuyobozi wa RDB yafunguye ku mugaragaro uyu mushinga
Abahinzi biteze amahirwe akomeye muri uyu mushinga

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 10 =

Previous Post

Beyond degrees and titles: “How youth measure success today”

Next Post

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw'Akagari kabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.