Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangije umushinga w’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto bwifashishije ikoranabuhanga umwe mu mishinga izakorwa muri gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga no guteza imbere abayituriye.
Ni agace k’icyiciro cya mbere cyo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu muri uyu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Iyi Pariki y’Igihugu ikaba izagurirwa ku buso bungana na hegitari 3 740 bingana na 23% by’ubuso ifite ubu. Iki gikorwa cyafunguwe ni icy’ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga buzakorerwa mu nzu zo guhingwamo zizwi nka ‘Green Houses’, uburyo bwo guhinga hatifashishijwe ubutaka, ububiko bukonjesha n’uburyo bwo gutunganya umusaruro n’ibindi.
Kinigi Horticulture Hub ni igice gito kigize umudugudu uzubakirwa abazimurwa ahazagurirwa iyi Pariki. Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Jean-Guy Afrika yavuze ko iki kigo kizafasha abaturage kongera umusaruro hifashishijwe ubuso buto bazahingaho.
Yagize “Iki kigo kizafasha abaturage kongera umusaruro ku mirima mito w’inyungu no guteza imbere imibereho myiza. Iki gikorwa kiragaragaza intambwe twateye mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Iki kigo ni umwe mu mishinga izafasha iyi miryango yimuwe, intego yacu ni uguteza imbere imibereho, guhanga imirimo no guteza imbere urubyiruko n’abagore, gahunda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo ikomeje kwaguka ndetse yerekana isano iri hagati y’ubukerarugendo mu Rwanda n’iterambere ry’abaturage, iyo ubukerarugendo buzamutse iterambere ry’abaturage na ryo ririyongera.”
Bamwe mu baturage bari basanzwe bakorera ubuhinzi muri ako gace, bavuze ko bitezemo inyungu kuko inyamaswa zivuye muri parike zitazongera kwangiza umusaruro wabo nk’uko byajyaga bigenda.
Maniriho Felicien yagize ati “Ubusanzwe ubuhinzi bwacu twahingaga ariko twari dufite ikibazo cy’inyamaswa imbogo zatwoneraga ku buryo umuntu yashoraga amafaranga menshi mu buhinzi ntayasaruremo, ariko ubu buhinzi bwa kijyambere bugiye kudufasha kuko tugiye kujya duhinga ku buso buto kandi tubone n’umusaruro uhagije.”
Coletha Nyirambonigaba na we ati “Mu mwaka ushize nahinze ibirayi ahantu hangana na are icumi, bigeze igihe cyo kwera imbogo ziraza zirabiribata ku buryo umusaruro nari niteze ntawubonye, rero ubu buhinzi nizeye ko buzamfasha guhinga neza nkihaza ndetse nkasagurira n’amasoko.”
Ubu buhinzi bwifashishije ikoranabuhanga wa buzakorerwa ku buso bunganga na metero kare 1 250 bugizwe na Green House eshatu zihinzwemo imboga nka Puwavuro, inyanya na cocombre, bikaba biteganyijwe ko ubu umusaruro uzajya uvamo uzajya winjiza Miliyoni 45 Frw buri mwaka, naho ikiguzi cyo kuhitaho cyatwaye Miliyoni 11 Frw.


Emelyne MBABAZI
RADIOTV10