Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bubifashijwemo na Minisiteri y’Ingabo, buri gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’Umunya-Tunisia wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe.
Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi mu ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, ndetse abakinnyi b’iyi kipe bakaba babimenye ubwo bajyaga mu myitozo, bakamenyeshwa iyi nkuru y’akababaro, bagasabwa guhita bataha.
Ubutumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa APR kuri uyu wa Kabiri, bwagiraga buti “N’akababaro kenshi, Ubuyobozi bwa APR FC buratangaza ko Umutoza wayo wari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Dr Adel Zirane yitabye Imana. Impamvu z’urupfu rwe ntiziramenyeka.”
Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, ubuyobozi bwa APR FC bwashyize hanze irindi tangazo ry’akababaro bwatewe n’urupfu rwa nyakwigendera wari umuntu ukundwa na bose ndetse akaba yari afatiye runini umupira w’amaguru.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Hagati aho ubuyobozi bwa APR FC bubifashijwemo na Minisiteri y’Ingabo, bari gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Dr Adel.”
Nanone kandi ubuyobozi bwa APR bwatangaje ko buri gukorana n’umuryango wa nyakwigendera kugira ngo umubiri we ubashe kujyanwa muri Tunisia kugira ngo abe ari ho ashyingurwa.
Ubuyobozi bw’amakipe atandukanye mu Rwanda, bukomeje koherereza ubutumwa ubwa APR FC bubwihanganisha kuri ibi byago byo gupfusha umwe mu batoza b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.
RADIOTV10