Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe amakuru arambuye kuri ‘Coup d’Etat’ yapfubye muri Congo

radiotv10by radiotv10
03/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatanzwe amakuru arambuye kuri ‘Coup d’Etat’ yapfubye muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu baranishwa mu rubanza ruregwamo abakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze ubuhamya, avuga uko bageze mu ngoro y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, n’inzira bari babanje kunyura.

Ni urubanza ruregwamo abantu 51; rwatangiye kuburanishwa ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 01 Nyakanga 2024, imbere y’Urukiko rwa gisirikare kuri Gereza ya Ndolo muri Komini ya Burumbu mu murwa mukuru i Kinshasa.

Yusufu Ezangi, uregwa muri uru rubanza, ari na we wahereweho mu guhatwa ibibazo n’abacamanza b’Urukiko rwa Gisirikare, yavuze ko azi neza ibya kiriya gikorwa cyabaye tariki 19 Gicurasi 2024, kugeza ubwo bageraga mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Umucamanza yamubajije ati “Ni gute wamenyanye na Christian Malanga? [wari uyoboye iki gikorwa akaza kwicwa] mwamenyaniye he? Mwari mugamije iki?”

Uregwa yavuze ko bari baziranye kuva muri 2017, bakaba baramenyaniye i Londres mu Bwongereza, aho bagiye banakorera inama zitandukanye.

Yavuze ko baje gukorana ingendo ziberecyeza muri Swaziland kugeza bageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari bagiye gushinga Umuryango utari uwa Leta, ariko ntiyavuze izina ryawo.

Uyu uregwa muri uru rubanza yavuze ko ari bwo baje gusanga harashinzwe umuryango wa ”New Zaïre”, we akaba atari azi impamvu washinzwe.

Yavuze ko bakoze ingendo mu bice binyuranye kuva ahitwa Mangayi mu rwego rwo gushishikariza abantu kwinjira muri uyu muryango utari uwa Leta banyuze ahitwa Lufu na Kasungu, bakaza kugera kuri Hoteli ya Auberge Momo muri Ngaliema.

Uwari uyoboye iki gikorwa, yakomeje kubabwira ko intego yabo ari ugufata Vital Kamerhe, wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu akabageza mu ngoro y’umukuru w’Igihugu kugira ngo abafashe mu biganiro. Urukiko rwahise rumubaza ruti “Kugira ngo muganire iki?”, asubiza agira ati “Ni Christian Malanga wenyine wari ubizi.”

Mbere yo kugera kwa Kamerhe, bari abantu bagera muri 60, barimo abajyanywe ku gahato, bagahabwa intwaro ubundi binjizwa muri bisi, mu gihe umuyobozi wabo yari mu modoka ya Jeep.

Babanje kunyura kwa Jean-Pierre Bemba basanga adahari, ari bwo bahise bakomereza urugendo kwa Kamerhe, aho bageze kugeza icyo gihe nta muntu n’umwe uricwa.

Nibwo bahise berecyeza mu ngoro y’umukuru w’Igihugu. Yusufu yagize ati “Jeep ya Malanga yagiye ikoresha imbaraga, igenda yahuranya bariyeri zose zabaga ziyiri imbere, yinjira mu ngoro, nta kugorana kubayeho.”

Asubiramo ibyatangajwe na Malanda ubwo yicwaga, Yusufu yavuze ko yavuze ati “Ingeta, ni uku bibaye, twari tuje gufata ubutegetsi.”

Ni mu gihe uyu Yusufu avuga ko nta gikorwa kidasanzwe yakoze ubwo bakoraga iki gikorwa ndetse ko nta muntu yishe, kuko atazi no gukoresha imbunda.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Yusufu yari umuhuzabikorwa wa kariya gatsiro, ndetse ko yari ashinzwe kugashakira abakinjiramo. Bukavuga ko yagize uruhare mu rupfu rw’abapolisi babiri biciwe kwa Kamerhe, kandi ko yari yitwaje intwaro.

Uru rubanza ruregwamo agatsiko k’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ruzakomeza kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga.

Inteko y’Urukiko ruri kuburanisha uru rubanza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − seven =

Previous Post

Igihugu kiri mu biganiro na America byatangiye mu ibanga cyabitangajeho amakuru mashya

Next Post

Tunisia: Perezida yavuze ibyumvikanamo kwishongora ku wo bari kuzahahatana mu matora

Related Posts

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka. Iyi mpanuka...

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

by radiotv10
22/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’impande zigifasha, rukomeje kurenga ku...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

IZIHERUKA

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi
IMIBEREHO MYIZA

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tunisia: Perezida yavuze ibyumvikanamo kwishongora ku wo bari kuzahahatana mu matora

Tunisia: Perezida yavuze ibyumvikanamo kwishongora ku wo bari kuzahahatana mu matora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.