Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe amakuru arambuye kuri ‘Coup d’Etat’ yapfubye muri Congo

radiotv10by radiotv10
03/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatanzwe amakuru arambuye kuri ‘Coup d’Etat’ yapfubye muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu baranishwa mu rubanza ruregwamo abakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze ubuhamya, avuga uko bageze mu ngoro y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, n’inzira bari babanje kunyura.

Ni urubanza ruregwamo abantu 51; rwatangiye kuburanishwa ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 01 Nyakanga 2024, imbere y’Urukiko rwa gisirikare kuri Gereza ya Ndolo muri Komini ya Burumbu mu murwa mukuru i Kinshasa.

Yusufu Ezangi, uregwa muri uru rubanza, ari na we wahereweho mu guhatwa ibibazo n’abacamanza b’Urukiko rwa Gisirikare, yavuze ko azi neza ibya kiriya gikorwa cyabaye tariki 19 Gicurasi 2024, kugeza ubwo bageraga mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Umucamanza yamubajije ati “Ni gute wamenyanye na Christian Malanga? [wari uyoboye iki gikorwa akaza kwicwa] mwamenyaniye he? Mwari mugamije iki?”

Uregwa yavuze ko bari baziranye kuva muri 2017, bakaba baramenyaniye i Londres mu Bwongereza, aho bagiye banakorera inama zitandukanye.

Yavuze ko baje gukorana ingendo ziberecyeza muri Swaziland kugeza bageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari bagiye gushinga Umuryango utari uwa Leta, ariko ntiyavuze izina ryawo.

Uyu uregwa muri uru rubanza yavuze ko ari bwo baje gusanga harashinzwe umuryango wa ”New Zaïre”, we akaba atari azi impamvu washinzwe.

Yavuze ko bakoze ingendo mu bice binyuranye kuva ahitwa Mangayi mu rwego rwo gushishikariza abantu kwinjira muri uyu muryango utari uwa Leta banyuze ahitwa Lufu na Kasungu, bakaza kugera kuri Hoteli ya Auberge Momo muri Ngaliema.

Uwari uyoboye iki gikorwa, yakomeje kubabwira ko intego yabo ari ugufata Vital Kamerhe, wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu akabageza mu ngoro y’umukuru w’Igihugu kugira ngo abafashe mu biganiro. Urukiko rwahise rumubaza ruti “Kugira ngo muganire iki?”, asubiza agira ati “Ni Christian Malanga wenyine wari ubizi.”

Mbere yo kugera kwa Kamerhe, bari abantu bagera muri 60, barimo abajyanywe ku gahato, bagahabwa intwaro ubundi binjizwa muri bisi, mu gihe umuyobozi wabo yari mu modoka ya Jeep.

Babanje kunyura kwa Jean-Pierre Bemba basanga adahari, ari bwo bahise bakomereza urugendo kwa Kamerhe, aho bageze kugeza icyo gihe nta muntu n’umwe uricwa.

Nibwo bahise berecyeza mu ngoro y’umukuru w’Igihugu. Yusufu yagize ati “Jeep ya Malanga yagiye ikoresha imbaraga, igenda yahuranya bariyeri zose zabaga ziyiri imbere, yinjira mu ngoro, nta kugorana kubayeho.”

Asubiramo ibyatangajwe na Malanda ubwo yicwaga, Yusufu yavuze ko yavuze ati “Ingeta, ni uku bibaye, twari tuje gufata ubutegetsi.”

Ni mu gihe uyu Yusufu avuga ko nta gikorwa kidasanzwe yakoze ubwo bakoraga iki gikorwa ndetse ko nta muntu yishe, kuko atazi no gukoresha imbunda.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Yusufu yari umuhuzabikorwa wa kariya gatsiro, ndetse ko yari ashinzwe kugashakira abakinjiramo. Bukavuga ko yagize uruhare mu rupfu rw’abapolisi babiri biciwe kwa Kamerhe, kandi ko yari yitwaje intwaro.

Uru rubanza ruregwamo agatsiko k’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ruzakomeza kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga.

Inteko y’Urukiko ruri kuburanisha uru rubanza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 6 =

Previous Post

Igihugu kiri mu biganiro na America byatangiye mu ibanga cyabitangajeho amakuru mashya

Next Post

Tunisia: Perezida yavuze ibyumvikanamo kwishongora ku wo bari kuzahahatana mu matora

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tunisia: Perezida yavuze ibyumvikanamo kwishongora ku wo bari kuzahahatana mu matora

Tunisia: Perezida yavuze ibyumvikanamo kwishongora ku wo bari kuzahahatana mu matora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.