Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwanyomoje amakuru yavugaga ko hasohotse ifaranga rya mbere rihuriweho n’Ibihugu bigize uyu muryango, buvuga ko ari ibihuha.
Kuri iki Cyumweru tariki 03 Werurwe 2024, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inote igaragaza ko ari ifaranga rihuriweho ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ni inote y’amafaranga atanu (5) yanditseho amagambo ‘Bank of East Africa’, agaragaza ko yakozwe na Banki y’uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ubutumwa bwatanzwe n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, bwamagana aya makuru yatangajwe.
Mu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, EAC yagize iti “Ubunyamabanga bwa EAC burifuza kumenyesha abanyamuryango bose ko urugendo rw’Ibihugu by’ibifatanyabikorwa mu gushyiraho ifaranga rihuriweho biri gukorwa.”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Turabasabye ntimuhe agaciro ibihuha biri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku itangizwa ry’inote z’akarere.”
The EAC Secretariat wishes to inform all our stakeholders that the Partner States' journey to a single currency is still a work in progress. Kindly ignore any rumours circulating in social media on the unveiling of new banknotes for the region. pic.twitter.com/kunhBtzpuK
— East African Community (@jumuiya) March 3, 2024
Aya makuru y’iyi note, yakwirakwijwe kuri konti zitandukanye z’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, zirimo iyitwa Government of East Africa, yagaragazaga n’agaciro k’iri faranga rya EAC ryiswe ‘EA Sheafra’, aho yavugaga ko ifaranga rimwe ribarirwa ku 0.76$, rikaba rihwanye n’amafaranga 1 230 y’u Rwanda.
Nanone kandi aya makuru yagaragazaga ko iri faranga rimwe rya EAC ringana n’amashilingi 2 800 ya Tanzania, 760 ya Kenya, 3 400 ya Uganda, ndetse na 3 103 y’amafaranga y’u Burundi.
RADIOTV10