Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe icyifuzo cy’igikwiye gukorwa ahabereye ubugome ndengakamere muri Jenoside

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in MU RWANDA
0
Hatanzwe icyifuzo cy’igikwiye gukorwa ahabereye ubugome ndengakamere muri Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Abazi ubugome bwabereye kuri bariyeri yo mu Gatandara mu Karere ka Rusizi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusi, aho abantu babagwaga bakaribwa n’ababicaga, bararasaba ko hashyirwa ikimenyetso kiranga ayo mateka yihariye y’ubugome ndengakamere.

Ahitwa kwa Mvuningoma mu Gatandara mu Murenge wa Mururu hafi y’aho uhanira imbibi n’uwa Kamembe, ni ho hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari mu hantu hacye mu Gihugu hafite umwihariko wo kuba abicwaga bitararangiriraga ku kubica gusa, kuko banabagwaga inyama zabo zikotswa zikaribwa n’abo bicanyi.

Sibomana Emmanuel warokotse yagize ati “Abantu bakurwaga muri sitade batwawe na Perefe Bangambiki ni mu Gatandara bajyanwaga. Babaze umugabo witwa Karemera Joseph wari diregiteri w’amashuri, babaga n’undi witwaga Emile.”

Uwitwa Hariette uturiye ahari iyi bariyeri na we avuga ko yabonye ubugome ndengakamere bw’ibyakorwaga n’abicaga abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Umuntu bariye yitwaga Emile ari we Rurangwa. Ariko twasanze bamukuyemo umutima ndababaza ngo kuki bamuriye kandi bica benshi bati ‘yari abyibushye ntitwari kureka kurya uyu mugabo umeze gutya’.”

Mvuningoma Daniel wafunzwe imyaka 15 akaza kuba umwere, wari waritiriwe iyi bariyeri, avuga ko igituma bayimwitiriraga ari uko yari ahafite akabari interahamwe zanyweragamo ari nako zariragamo inyama z’abantu.

Ati “Uwitwa Hategekimana Joseph n’abandi bari kumwe bariye inyama baziririye mu nzu yanjye mu kabari. Baraje botsa inyama bajya ku muhanda baravuga ngo utaziryaho baramwica.”

Abazi amateka mabi y’aha hantu, bavuga ko hakwiye kubakwa ikimenyetso ku buryo n’abato bazamenya ko hiciwe abantu mu buryo bw’indengakamere, ndetse hagakorwa n’ibikorwa nk’ibi by’agashinyaguro.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yemera ko bikwiye ko mu Gatandara hajya icyo kimenyetso ndetse akavuga ko bigiye gukorwaho mu gihe cya vuba.

Ati “Tugiye gutegura inama yihuse n’abafatanyabikorwa barimo Ibuka na AVEGA, noneho turebere hamwe uburyo icyo kimenyetso cyahashyirwa.”

Aha mu Gatandara hahoze hashyinguye imibiri y’abahiciwe ,nyuma amazi aza kwangiza aho yari iri, bituma ijyanwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi ruri mu Murenge wa Nkungu.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − nine =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye

Next Post

Gen.Oligui Nguema wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon ubu ari mu mashimwe

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Oligui Nguema wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon ubu ari mu mashimwe

Gen.Oligui Nguema wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon ubu ari mu mashimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.