Abazi ubugome bwabereye kuri bariyeri yo mu Gatandara mu Karere ka Rusizi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusi, aho abantu babagwaga bakaribwa n’ababicaga, bararasaba ko hashyirwa ikimenyetso kiranga ayo mateka yihariye y’ubugome ndengakamere.
Ahitwa kwa Mvuningoma mu Gatandara mu Murenge wa Mururu hafi y’aho uhanira imbibi n’uwa Kamembe, ni ho hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari mu hantu hacye mu Gihugu hafite umwihariko wo kuba abicwaga bitararangiriraga ku kubica gusa, kuko banabagwaga inyama zabo zikotswa zikaribwa n’abo bicanyi.
Sibomana Emmanuel warokotse yagize ati “Abantu bakurwaga muri sitade batwawe na Perefe Bangambiki ni mu Gatandara bajyanwaga. Babaze umugabo witwa Karemera Joseph wari diregiteri w’amashuri, babaga n’undi witwaga Emile.”
Uwitwa Hariette uturiye ahari iyi bariyeri na we avuga ko yabonye ubugome ndengakamere bw’ibyakorwaga n’abicaga abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Umuntu bariye yitwaga Emile ari we Rurangwa. Ariko twasanze bamukuyemo umutima ndababaza ngo kuki bamuriye kandi bica benshi bati ‘yari abyibushye ntitwari kureka kurya uyu mugabo umeze gutya’.”
Mvuningoma Daniel wafunzwe imyaka 15 akaza kuba umwere, wari waritiriwe iyi bariyeri, avuga ko igituma bayimwitiriraga ari uko yari ahafite akabari interahamwe zanyweragamo ari nako zariragamo inyama z’abantu.
Ati “Uwitwa Hategekimana Joseph n’abandi bari kumwe bariye inyama baziririye mu nzu yanjye mu kabari. Baraje botsa inyama bajya ku muhanda baravuga ngo utaziryaho baramwica.”
Abazi amateka mabi y’aha hantu, bavuga ko hakwiye kubakwa ikimenyetso ku buryo n’abato bazamenya ko hiciwe abantu mu buryo bw’indengakamere, ndetse hagakorwa n’ibikorwa nk’ibi by’agashinyaguro.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yemera ko bikwiye ko mu Gatandara hajya icyo kimenyetso ndetse akavuga ko bigiye gukorwaho mu gihe cya vuba.
Ati “Tugiye gutegura inama yihuse n’abafatanyabikorwa barimo Ibuka na AVEGA, noneho turebere hamwe uburyo icyo kimenyetso cyahashyirwa.”
Aha mu Gatandara hahoze hashyinguye imibiri y’abahiciwe ,nyuma amazi aza kwangiza aho yari iri, bituma ijyanwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi ruri mu Murenge wa Nkungu.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10