Minisitiri w’Intebe wa Liban, Najib Mikati; yatangaje ko hari icyizere ko intambara imaze gushegesha igihugu cye, ihanganishije Israel n’umutwe wa Hezbollah, izarangira vuba.
Najib Mikati yatangaje ibi mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America, u Bufaransa n’ibindi Bihugu bitandukanye basabye ko habaho agahenge k’iminsi 21 ku mupaka wa Israel na Liban.
Ibi Bihugu kandi byanagaragaje ko bishyigikiye agahenge muri Gaza nyuma y’ibiganiro bikomeye byabereye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu.
Ni icyifuzo Liban yakiriye neza, icyakora Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Mikati avuga ko kizashyirwa mu bikorwa ari uko Israel izaba yiteguye gushyira mu bikorwa imyanzuro mpuzamahanga.
Abajijwe niba agahenge gashobora kugerwaho vuba, Minisitiri w’Intebe wa Liban, Mikati yagize ati “Yego, turabyizeye.”
Ni mu gihe Israel yo ivuga ko icyo ishyize imbere ari ukugarura umutekano ku mupaka wayo wo mu majyaruguru ndetse no kugarura abaturage bagera ku bihumbi 70 mu byabo, bari barahunze imirwano ya hato na hato kuva intambara yatangira hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.
Israel yatangije ibitero karundura by’indege kuri Liban ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, aho kugeza ubu abantu barenga 72 bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe abarenga 223 bakomeretse, nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10