Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe ihumure ku bikanga ko intambara ya Israel na Hezbollah yarushaho gukaza umurego

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatanzwe ihumure ku bikanga ko intambara ya Israel na Hezbollah yarushaho gukaza umurego
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe wa Liban, Najib Mikati; yatangaje ko hari icyizere ko intambara imaze gushegesha igihugu cye, ihanganishije Israel n’umutwe wa Hezbollah, izarangira vuba.

Najib Mikati yatangaje ibi mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America, u Bufaransa n’ibindi Bihugu bitandukanye basabye ko habaho agahenge k’iminsi 21 ku mupaka wa Israel na Liban.

Ibi Bihugu kandi byanagaragaje ko bishyigikiye agahenge muri Gaza nyuma y’ibiganiro bikomeye byabereye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu.

Ni icyifuzo Liban yakiriye neza, icyakora Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Mikati  avuga ko kizashyirwa mu bikorwa ari uko Israel izaba yiteguye gushyira mu bikorwa imyanzuro mpuzamahanga.

Abajijwe niba agahenge gashobora kugerwaho vuba, Minisitiri w’Intebe wa Liban, Mikati yagize ati “Yego, turabyizeye.”

Ni mu gihe Israel yo ivuga ko icyo ishyize imbere ari ukugarura umutekano ku mupaka wayo wo mu majyaruguru ndetse no kugarura abaturage bagera ku bihumbi 70 mu byabo, bari barahunze imirwano ya hato na hato kuva intambara yatangira hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.

Israel yatangije ibitero karundura by’indege kuri Liban ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, aho kugeza ubu abantu barenga 72 bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe abarenga 223 bakomeretse, nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − six =

Previous Post

Imbere y’Isi yose Tshisekedi yongeye kuvuga u Rwanda

Next Post

Burera: Ukurikiranyweho kwicisha umugore we ishoka nyuma yo kuvana mu bukwe yavuze intandayo yabyo

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Ukekwaho gukubita Se ishoka mu mutwe yisobanuye avuga ko yabonaga ari ‘ikidayimoni’

Burera: Ukurikiranyweho kwicisha umugore we ishoka nyuma yo kuvana mu bukwe yavuze intandayo yabyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.