Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana ukurikiranyweho ibyaha birimo kwakira indonke yamaze kubabarirwa ndetse atakibarizwa mu Igororero, byamenyekanye ko atari ukuri, ahubwo ko yahawe uruhushya agasohoka akajya muri gahunda z’umuryango.
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, hiriwe impaka muri bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana yamaze gusohoka mu Igororero, ndetse ubu yatashye ari kubarizwa mu rugo iwe.
Umunyamakuru Hakuzwumuremye Joseph, mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Amakuru angeraho aremeza ko CG (Rtd) Gasana “Abakuru” baba bamubabariye ndetse ubu akaba ari mu rugo atakibarizwa Mageragere!”
Mu butumwa bw’uyu munyamakuru, yakomezaga anagaragaza ko izi mbabazi zahawe CG (Rtd) Gasana azemererwa n’Itegeko, gusa akavuga ko inzego zirebwa n’ibi yari yatangaje, zari zamumenyesheje ko zitabizi.
Ibi kandi byaniyongereyeho n’ifoto ya CG (Rtd) Gasana Emmanuel ari kumwe n’abo mu muryango we batashye imihango y’ubukwe bw’umuhungu we Edwin Cyusa Gasana uherutse kujya gusaba umukobwa wa General (Rtd) Kale Kayihura wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda.
Gusa amakuru yizewe, avuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana, atababariwe nk’uko byavugwaga, ahubwo ko ari hanze y’Igororero nyuma yo guhabwa uruhushya n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).
Ni uruhushya yahawe kugira ngo yitabire imihango y’ubukwe bw’umuhungu we, kandi ko igihe yahawe nikirangira azasubira mu Igororero.
Uru ruhushya rwahawe CG (Rtd) Emmanuel Gasana utaraburana mu mizi kuko yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yajuririye ariko Urukiko yajuririye rukakigumishaho.
Ibi kandi biteganywa n’Itegeko ryo muri 2022 rigenga serivisi z’igorora, mu ngingo yaryo ya 27, igaragaza ako umugororwa ashobora guhabwa uruhusa agasohoka mu Igororero, nyuma y’uko bisuzumwe n’ubuyobozi bwaryo bugasanga ntacyo byabangamira.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
ITEGEKO N° 022/2022 RYO KU WA 29/09/2022 RIGENGA SERIVISI Z’IGORORA
Ingingo ya 27: Gusohoka mu igororero
Umuntu ufunzwe yemerewe gusohoka mu igororero kubera imwe mu mpamvu zikurikira:
1° kuburana;
2° kwivuza;
3° gukora imirimo yemejwe n’ubuyobozi bw’igororero;
4° iyo ahamagajwe n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha;
5° indi mpamvu yakwemezwa n’ubuyobozi bw’igororero itanyuranyije n’amategeko ngengamikorere y’Urwego. Ubuyobozi bw’igororero bugena umubare uhagije w’abakozi b’igororero baherekeza abantu bafunzwe bemerewe gusohoka mu igororer
RADIOTV10