Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko CG (Rtd) Gasana yababariwe ndetse atakibarizwa mu Igororero

radiotv10by radiotv10
22/12/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Haravugwa icyatumye Guverineri umwe mu Rwanda ahagarikwa ku nshuro ya kabiri
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana ukurikiranyweho ibyaha birimo kwakira indonke yamaze kubabarirwa ndetse atakibarizwa mu Igororero, byamenyekanye ko atari ukuri, ahubwo ko yahawe uruhushya agasohoka akajya muri gahunda z’umuryango.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, hiriwe impaka muri bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana yamaze gusohoka mu Igororero, ndetse ubu yatashye ari kubarizwa mu rugo iwe.

Umunyamakuru Hakuzwumuremye Joseph, mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Amakuru angeraho aremeza ko CG (Rtd) Gasana “Abakuru” baba bamubabariye ndetse ubu akaba ari mu rugo atakibarizwa Mageragere!”

Mu butumwa bw’uyu munyamakuru, yakomezaga anagaragaza ko izi mbabazi zahawe CG (Rtd) Gasana azemererwa n’Itegeko, gusa akavuga ko inzego zirebwa n’ibi yari yatangaje, zari zamumenyesheje ko zitabizi.

Ibi kandi byaniyongereyeho n’ifoto ya CG (Rtd) Gasana Emmanuel ari kumwe n’abo mu muryango we batashye imihango y’ubukwe bw’umuhungu we Edwin Cyusa Gasana uherutse kujya gusaba umukobwa wa General (Rtd) Kale Kayihura wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda.

Gusa amakuru yizewe, avuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana, atababariwe nk’uko byavugwaga, ahubwo ko ari hanze y’Igororero nyuma yo guhabwa uruhushya n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Ni uruhushya yahawe kugira ngo yitabire imihango y’ubukwe bw’umuhungu we, kandi ko igihe yahawe nikirangira azasubira mu Igororero.

Uru ruhushya rwahawe CG (Rtd) Emmanuel Gasana utaraburana mu mizi kuko yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yajuririye ariko Urukiko yajuririye rukakigumishaho.

Ibi kandi biteganywa n’Itegeko ryo muri 2022 rigenga serivisi z’igorora, mu ngingo yaryo ya 27, igaragaza ako umugororwa ashobora guhabwa uruhusa agasohoka mu Igororero, nyuma y’uko bisuzumwe n’ubuyobozi bwaryo bugasanga ntacyo byabangamira.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO N° 022/2022 RYO KU WA 29/09/2022 RIGENGA SERIVISI Z’IGORORA

Ingingo ya 27: Gusohoka mu igororero

Umuntu ufunzwe yemerewe gusohoka mu igororero kubera imwe mu mpamvu zikurikira:

1° kuburana;
2° kwivuza;
3° gukora imirimo yemejwe n’ubuyobozi bw’igororero;
4° iyo ahamagajwe n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha;
5° indi mpamvu yakwemezwa n’ubuyobozi bw’igororero itanyuranyije n’amategeko ngengamikorere y’Urwego. Ubuyobozi bw’igororero bugena umubare uhagije w’abakozi b’igororero baherekeza abantu bafunzwe bemerewe gusohoka mu igororer

Ifoto igaragaramo CG (Rtd) Gasana na yo yazamuye impaka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − seventeen =

Previous Post

Kenya: Imodoka yari itwaye ba mukerarugendo 50 yakoze impanuka irabiranduka

Next Post

Abapolisi bashya ba Polisi y’u Rwanda bagaragaje imyitozo izabafasha gucunga neza umutekano w’Abaturarwanda

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi bashya ba Polisi y’u Rwanda bagaragaje imyitozo izabafasha gucunga neza umutekano w’Abaturarwanda

Abapolisi bashya ba Polisi y'u Rwanda bagaragaje imyitozo izabafasha gucunga neza umutekano w’Abaturarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.