Thursday, May 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku by’umunyamakurukazi wandikiye Perezida Kagame amusaba ubutabera ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe

radiotv10by radiotv10
14/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatanzwe umucyo ku by’umunyamakurukazi wandikiye Perezida Kagame amusaba ubutabera ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Umunyamakurukazi ukorera igitangazamakuru cyo mu Rwanda, yandikiye Perezida Paul Kagame ibaruwa ifunguye avugamo akarengane yakorewe mu butabera yashaga ku kirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe, RIB yavuze ko iki kirego cyanyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko, uwakekwagaho icyaha akaza kurekurwa hashingiwe kuri raporo ya muganga.

Mu nyandiko ndende yanditswe n’umunyamakurukazi Iribagiza Glory, yavuze ko mu mpera za Nzeri umwaka ushize wa 2025, mu masaha y’igicuku yagiye kigo Isange One Stop Center ku Kacyiru gitanga ubufasha ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, agiye kugaragaza ikibazo cye, ariko ntiyakirwe neza.

Avuga ko yashatse gutaha atarangije icyamuzanye kubera imvugo z’abamwakiriye, ariko inshuti yari yamuherekeje ikamusaba gutuza, nyuma akaza guhabwa umuha ubujyanama akamuganiriza.

Avuga ko yagiriwe inama ko ikigomba gukurikiraho ari ugukorerwa ibizamini bya muganga, ndetse agasezeranywa ko azakomeza kujya agezwaho amakuru y’aho ikirego cye kigeze.

Muri uru rwandiko rwe ati “Nasabye niba ukekwaho icyaha atafungwa kuko nari mfite impungenge ko ashobora gutoroka ubutabera akajya mu Gihugu cy’abaturanyi afitemo umuryango. Umukozi ambwira ko ntagomba kugira impungenge na nke kuko bizakorwa ku munsi wari gukurikiraho.”

Avuga ko nubwo yatashye ariko yakomeje kugira ubwoba kubera ibyari byamubayeho, agategereza ko Isange bamuhamagara bamubwira aho ikirego cye kigeze, ariko araheba.

Avuga ko bucyeye bwaho inshuti ye yakiriye ubutumwa bw’uwamuhohoteye buvuga ko yifuza guhura na we bakagira ibyo baganiraho mbere yo gukomeza ibintu.

Ngo ntiyari afite uwo yabwira ibyo, ariko aza guhamagara Umuhuzabikorwa wa Isange, akabimubwira, akamusaba ko yakwemerera akabonana n’uwo wamuhohoteye, kugira ngo ahite anatabwa muri yombi.

Ati “Nahise mbikora uko babimbwiye nsaba inshuti yanjye kujya kuvugana n’ukekwa kuko ntari mpari, ariko abofisiye b’itsinda ry’abagabo babiri bahageze hashize iminota runaka.”

Muri uru rwandiko avugamo ibyabaye byose muri icyo gihe, yavuze ko ukekwaho kumuhohotera atigeze atabwa muri yombi nk’uko bari babimwizeje ndetse akaza kumva ko yaje gufata ikiruhuko cy’abakozi ndetse ko yidegembyaga. Yakomeje kubaza kuri Isange ariko n’ubundi ntihagire igikorwa.

Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyumweru runaka, yaje kwandikira Ibiro by’Umukuru w’Igihugu akanagenera kopi Imbuto Foundation muri imeli, ariko na bwo akaza gusubizwa ko bahamagaye umuyobozi wa Isange nyamara ngo ari we wakomeje gutesha agaciro ubusabe bwe, ntibanafunge uwamuhohoteye.

Avuga ko nubwo yakomeje kugira ihungabana ariko yakomeje amasomo ye akurikiranira hanze y’u Rwanda, nyuma akaza kubwirwa ko ukekwaho kumuhohotera yatawe muri yombi.

Ati “Nibwiye ko kera kabaye ubutabera bukoze akazi kabwo. Nandikiye Murebwayire [Umuyobozi wa Isange] mubaza amakuru y’aho bigeze, ampa nimero y’Umuyobozi w’Umuryango, wagombaga kumpa nimero y’ikirego ndetse n’andi makuru arambuye. Iyi ni yo nshuro mperuka kumva Murebwayire.”

Avuga ko yahise yandikira iyo nimero ayisaba nimero y’ikirego, bakamubwira ko ikirego cye cyohererejwe Ubushinjacyaha, ibiro bya Nyarugenge, akanagerageza kugikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ntagire icyo abona, akaza gusobanuza bakamubwira amazina y’Umushinjacyaha w’igitsinagore uri kugikurikirana, bakamuha na nimero ye ya Telefone.

Na we ngo yagererageje kumuvugisha bimugoye, aza kumumenyesha ko ikirego cye kiri gukurikiranwa, agakomeza kumusaba ko yamuha ibimenyetso, ariko ntamuhe umwanya, akamusubiza ko “bizasuzumwa”.

Ati “Icyo gihe hari mu Ugushyingo 2025. Kuva icyo gihe ntakintu arongera kumbwira, yewe nanamwandikiye ubutumwa bwinshi.”

Avuga ko yaje kongera gukurikirana muri Isange, nyuma yo kumva ko ukekwaho icyaha yarekuwe, ariko nabwo ntibagire icyo bamubwira.

Muri iyi baruwa ye, uyu munyamakurukazi akomeza asaba Perezida Kagame ko yarenganurwa kuko ari we yizeye yagira icyo amukorera. Ati “Nkurikije uko ibintu bimeze, hatabayeho uruhare rwanyu, sinzigera mbona uwampohoteye aburanishwa ngo ahabwe igihano kimukwiye.”

Uregwa yafunguwe binyuze mu mucyo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu gusubiza kuri uru rwandiko rwanyujijwe kuri X, rwavuze ko iki kirego cyakurikiranywe binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko, ndetse hakorwa ibiteganywa byose.

Mu butumwa bwa RIB, yagize iyi “Nyuma yo kwakira ikirego cya Glory Iribagiza, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwakoze iperereza, ukekwaho icyaha yarafashwe arafungwa.”

RIB yakomeje igira iti “Dosiye y’urubanza yarateguwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe uregwa yari agifunze. Ubushinjacyaha bwahise bwohereza ikirego mu rukiko, nyuma ukekwaho icyaha ararekurwa hashingiwe ku mwanzuro wa raporo ya muganga wemewe n’amategeko.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + nineteen =

Previous Post

RIB yafunze ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo amuziza gutinda guteka

Next Post

Batatu bafatanywe ibimenyetso by’ubujura bwa moto bakoraga

Related Posts

Batatu bafatanywe ibimenyetso by’ubujura bwa moto bakoraga

Batatu bafatanywe ibimenyetso by’ubujura bwa moto bakoraga

by radiotv10
14/05/2026
0

Abagabo batatu bakekwaho kwiba moto bakazijyana mu mashyamba bakazikuramo amapiyese, bafatiwe mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, n’ubundi...

RIB yafunze ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo amuziza gutinda guteka

RIB yafunze ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo amuziza gutinda guteka

by radiotv10
14/05/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukobwa ukora mu rugo rwo mu Murenge wa Gatumba...

Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego

Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego

by radiotv10
14/05/2026
0

Inzego ziri gukora iperereza ku bantu bakekwaho kubeshya urubyiruko amahirwe yo kujya kwiga muri Canada, nyuma yuko abarenga 1000 bari...

Menya Abaperezida batandatu bageze mu Rwanda mu gihe cy’umunsi umwe

Menya Abaperezida batandatu bageze mu Rwanda mu gihe cy’umunsi umwe

by radiotv10
14/05/2026
0

Abakuru b’Ibihugu batandatu bageze mu Rwanda, barimo abitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo ku Mugabane wa Afurika izwi nka Africa...

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

by radiotv10
13/05/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yemeje ko umusore w’imyaka 22 wavugwagaho ibikorwa bigayitse birimo gufata ku ngufu abagore...

IZIHERUKA

Batatu bafatanywe ibimenyetso by’ubujura bwa moto bakoraga
MU RWANDA

Batatu bafatanywe ibimenyetso by’ubujura bwa moto bakoraga

by radiotv10
14/05/2026
0

Hatanzwe umucyo ku by’umunyamakurukazi wandikiye Perezida Kagame amusaba ubutabera ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe

Hatanzwe umucyo ku by’umunyamakurukazi wandikiye Perezida Kagame amusaba ubutabera ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe

14/05/2026
RIB yafunze ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo amuziza gutinda guteka

RIB yafunze ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo amuziza gutinda guteka

14/05/2026
Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego

Iby’ababeshye urubyiruko muri Kigali rukaza rwizeye amahirwe byatangiye gukurikiranwa n’inzego

14/05/2026
Harumvikana kudahuza imvugo ku ruzinduko rw’ibanga rwa Netanyahu

Harumvikana kudahuza imvugo ku ruzinduko rw’ibanga rwa Netanyahu

14/05/2026
Menya Abaperezida batandatu bageze mu Rwanda mu gihe cy’umunsi umwe

Menya Abaperezida batandatu bageze mu Rwanda mu gihe cy’umunsi umwe

14/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Batatu bafatanywe ibimenyetso by’ubujura bwa moto bakoraga

Batatu bafatanywe ibimenyetso by’ubujura bwa moto bakoraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batatu bafatanywe ibimenyetso by’ubujura bwa moto bakoraga

Hatanzwe umucyo ku by’umunyamakurukazi wandikiye Perezida Kagame amusaba ubutabera ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe

RIB yafunze ukekwaho gutwikisha amazi ashyushye umukozi wo mu rugo amuziza gutinda guteka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.