Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko inama yahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi i Doha muri Qatar, atari ibindi biganiro byavutse nk’uko hari ababiketse, ahubwo ko yari inama yo kongera kubyutsa icyizere hagati y’Abakuru b’Ibihugu bombi, kugira ngo binorohereze ibiganiro biriho bikorwa.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.
Inama yahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi yari iyobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yabaye mu cyumweru gishize tariki 18 Werurwe 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko iyi nama yabaye mu cyumweru gishize, ari yo yari ihuje Perezida Kagame na Tshisekedi kuva muri 2022, aho baherukaga guhurira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America mu kwezi kwa Nzeri uwo mwaka, bahujwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko iyi nama, atari ibindi biganiro bivutse hagati y’u Rwanda na DRC, ahubwo ko uku guhura kw’Abakuru b’Ibihugu byari bifite intego igamije gutuma ibiganiro byatangiye bigenda neza.
Ati “Ikigomba kumvikana ni uko iyi nama ya Doha, ntabwo ari ibindi biganiro bishya bije, cyangwa ibindi biganiro byo ku ruhande bije, ahubwo ni icyo mu cyongereza bita ‘Confidence building measure’, ni ukuvuga ibyemezo cyangwa se inama igamije kugarura icyizere hagati ya Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame.”
Minisitiri Nduhungirehe, avuga ko muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, bombi bashimangiye ko bashyigikiye ibiganiro bihuriweho by’Imiryango ya EAC na SADC, yombi Congo ibereye umunyamuryango.
Avuga kandi ko ibi biganiro by’iyi Miryango yombi, ari byo byonyine byitezweho kuzavamo umuti w’ibibazo biri muri Congo.

Umusaruro watangiye kugaragara
Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu byombi yakurikiwe n’impinduka mu myitwarire y’ubutegetsi bwa DRC ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, aho bwahinduye imvugo, bukemeza ko bwemeye kuganira n’umutwe wa M23.
Nyuma yuko habaye ibi biganiro kandi, umutwe wa M23 watangaje ko urekuye agace ka Walikare wari wafashe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro biriho bikorwa.
Ni icyemezo kandi cyashimwe na Guverinoma y’u Rwanda, yashyize hanze itangazo kuri iki Cyumweru ivuga ko “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryerekeye kuvana ingabo zayo mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro.”
Minisitiri Nduhungirehe avuga kandi ko nyuma ya ririya tangazo rya M23, ubuyobozi bw’Ingabo za Congo (FARDC) nabwo bwashyize hanze itangazo bwishimira iki cyemezo cyafashwe na M23 bunemeza kandi ko iki gisirikare na cyo kitazajya mu mirwano.
Ati “Ibyo rero bikaba bitanga icyizere cy’uko ibiganiro byari biriho muri Afurika bya EAC na SADC noneho bigiye guhabwa ingufu kugira ngo impande zombi, uruhande rwa Guverinoma ya Congo n’uruhande rwa M23, bagire ibiganiro bitaziguye.”
Nduhungirehe kandi yagarutse ku byatangajwe na mugenzi we wa Congo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya Gihugu, Thérèse Kayikwamba Wagner kuri iki Cyumweru, aho yatangaje ko iki Gihugu cyiyemeje kugirana ibiganiro bitaziguye na M23.
Ati “Bivuze ko muri iyi minsi hari icyizere kigaragara cy’uko ibiganiro noneho bigiye guhabwa umwanya.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuga ko uwavuga ko izi ntambwe zitewe muri iki cyumweru twaraye dusoje zifitanye isano n’iyi nama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi “ntabwo yaba yibeshye kubera ko ni yo nama ya mbere hagati ya Nyakubahwa Perezida wacu na Nyakubahwa Perezida wa Congo kuva muri 2022.”
RADIOTV10