Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umucyo ku mpamvu mu Rwanda hagiye gukoreshwa imiti mishya ya Malaria

radiotv10by radiotv10
06/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku mpamvu mu Rwanda hagiye gukoreshwa imiti mishya ya Malaria
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kiratangaza ko mu buvuzi bw’indwara ya Malaria, hagiye kongerwamo imiti mishya yunganira iyari isanzwe ikoreshwa kuko yamaze gutakaza imbaraga, ikaba ikenewe kunganirwa no gusimbuzwa.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishishinzwe kurwanya Malaria muri iki Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Mbituyumuremyi Aimable, wanagaragaje uko iyi ndwara ihagaze mu Rwanda.

Mu myaka umunani ishize, iyi ndwara ya Malaria yagabanutse ku kigero cya 90%, kuko mu mwaka wa 2016-2017 abarwaye iyi ndwara bari miliyoni 4,8 mu gihe muri 2023-2024 abayirwaye ari ibihumbi 800.

Gusa nubwo muri iyo mwaka iyi ndwara yagabanutse cyane, mu mwaka wa 2024, abayirwaye bariyongereye cyane bazamukaho 45,8%, kuko bavuye ku bihumbi 432 bariho muri 2023, bagera ku bihumbi 630.

Dr. Mbituyumuremyi Aimable yavuze ko imiti izwi nka Coartem isanzwe ikoreshwa mu kuvura iyi ndwara ya Malaria, yatangiye gucika intege, akaba ari yo mpamvu hagiye kuzanwa indi yo mu bwoko bubiri ari bwo uwitwa DHAP (Dihydroartemisinin-piperaquine) ndetse n’undi witwa ASPY (Artesunate-pyronaridine)

Avuga ko kuzana iyi miti, biri mu ngamba z’Ishamri rishinzwe kuvura Malaria mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryongereye imbaraga muri ibi bikorwa byo kuvura iyi ndwara byagaragaye ko iri kugira ubudahangarwa ku miti isanzwe yifashishwa mu kuyivura.

Dr. Mbituyumuremyi yagize ati “Ni imiti ikoreshwa mu kuvura Malaria ariko yunganira iyo dusanzwe dukoresha ya Coartem. Ni imiti ibiri igomba gutangizwa muri uyu mwaka.”

Yavuze ko hari imiti mishya yamaze kugezwa mu Rwanda, aho yaje mu cyumweru gishize, ikazatangira gukoreshwa mu Bitaro, ikazajya ihabwa abarwaye iyi ndwara bagahabwa imiti yari isanzwe ntibakize.

Mbere yo gutangiza gukoresha iyi miti mu Rwanda, habanje gushyirwaho amabwiriza yo kurwanya Malaria ndetse no guhugura Abajyanama b’Ubuzima, kugira ngo izi ngamba zizajyane zinatange umusaruro ushimishije.

Dr. Mbituyumuremyi avuze ko iyi miti mishya izahabwa abasanzwe batanga umusanzu mu kuvura iyi ndwara ya Malaria.

Ati “Buri rwego ruzahabwa imiti itatu yo gutanga ni byo bizatangwa mu kwezi kwa kane, ariko mbere yaho umurwayi uvuwe Malariya ntakire twemerewe kumuha iyo miti ibiri mishyashya, ibyo byo biratangira gukora kuko iyo miti irahari yatangiye kugera mu Gihugu.”

Iyi miti mishya yamaze kugezwa mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025 yatangiye kugezwa mu bice binyuranye by’Igihugu, kugira ngo itangire gukoreshwa kuri abo barwayi bahawe imiti isanzwe ariko ntibakize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 12 =

Previous Post

Hagaragaye igishimangira ko rutahizamu uvuye i Burayi ashobora kwerecyeza muri mucyeba w’iyo yakiniraga mu Rwanda

Next Post

Bitunguranye rutahizamu Lague wavugwaga muri Rayon yagiye mu yindi kipe

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

IZIHERUKA

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

19/12/2025
Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

19/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bitunguranye rutahizamu Lague wavugwaga muri Rayon yagiye mu yindi kipe

Bitunguranye rutahizamu Lague wavugwaga muri Rayon yagiye mu yindi kipe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.