Wednesday, August 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

radiotv10by radiotv10
14/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

Hategerejwe inama izahuriramo Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagomba guhurira i Ankara muri Turukiya, igamije gushaka umuti w’intambara imaze imyaka irenga itatu.

Iyi nama yatangajwe na Perezida Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy watangaje ko ategereje mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Ni mu gihe hari igitutu gikomeye gituruka ku bayobozi b’Abanyamerika n’Abanyaburayi basaba ko habaho kumvikana, kugira ngo iyi ntambara imaze igihe ihagarare.

Putin ntaratangaza niba azitabira ibyo biganiro, nubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye impande zombi kubyitabira ngo baganire ku guhagarika intambara.

Icyakora Zelenskyy we yabwiye itangazamakuru ry’i Kyiv ko azaba ari i Ankara ku wa Kane w’iki cyumweru aho azaba yitabiriye ibyo ibiganiro.

Zelenskyy yavuze ko kandi azanahura na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, ubundi bombi bagategereza ko Perezida w’u Burusiya, Putin ahagera.

Zelenskyy yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo bagere ku masezerano yo guhagarika intambara, ariko ko Putin ari we ugomba kubigiramo uruhare kugira ngo aya masezerano ashoboke kuko ari na we wenyine ushobora kuyemeza.

Zelenskyy yongeyeho ko niba Putin nahitamo ko inama ibera i Istanbul, nawe azavana i Ankara na Perezida Erdogan bakamusangayo.

Yagize ati “Putin naramuka ataje  agatangira gukina imikino, bizaba ari ikimenyetso cya nyuma cyerekana ko adashaka kurangiza intambara.”

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − six =

Previous Post

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Next Post

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Related Posts

Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

by radiotv10
20/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye, rukomeje gukoresha intwaro za rutura zirimo...

Umubare w’abahitanywe n’umwuzure muri Pakistan watumbagiye

Umubare w’abahitanywe n’umwuzure muri Pakistan watumbagiye

by radiotv10
20/08/2025
0

Imirimo yo gutabara irakomeje muri Pakistan nyuma y’umwuzure ukomeye watewe n’imvura nyinshi yaguye kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho...

America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

by radiotv10
20/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America n’Ibihugu by’i Burayi ntibumva kimwe ingingo yo gutegeka u Burusiya guhagarika intambara muri Ukraine nk’uburyo...

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

by radiotv10
19/08/2025
0

Inzego z’umutekano muri Somalia zatangaje ko igitero simusiga cyagabwe ku birindiro bya Al Shabab, cyasize gihitanye benshi mu barwanyi b’uyu...

Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira

Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira

by radiotv10
19/08/2025
0

General Jean Bosco Ndayikengurukiye uri mu bagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, afuniye muri Gereza...

IZIHERUKA

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time
MU RWANDA

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

by radiotv10
20/08/2025
0

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

20/08/2025
Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

20/08/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

20/08/2025
Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

20/08/2025
Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

20/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.