Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rurasoma umanzuro warwo mu rubanza ruregwamo Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu, wasabiwe ibihano birimo icy’urupfu.
Umwanzuro w’Urukiko utegerejwe none ku wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, mu gihe wagombaga gusomwa tariki 12 z’uku kwezi ariko bikaza gusubikwa n’umucamanza.
Muri uru rubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, Umushinjacyaha Mukuru w’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, Lucien René Likulia, yasabiye uyu munyapolitiki ibihano binyuranye kuri buri byaha.
Nko ku byaha byo kugambanira igihugu, iby’intambara, gutegura no kuyobora umutwe w’iterabwoba n’icyaha cy’ubugambanyi, Umushinjacyaha yasabye Urukiko ko yazahanishwa igihano cy’urupfu.
Kabila kandi yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20 ku gushimagiza ibyaha by’intambara, igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo kugambana.
Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabye ko igihe Kabila yahamywa ibyaha ashinjwa, yahita afatwa agafungwa, ndetse n’imitungo ye igafatirwa.
Ibyaha bishinjwa Kabila, Ubushinjacyaha buvuga ko bishingiye ku gukorana n’Ihuriro AFC/M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iri Huriuro rimaze igihe rihanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Icyemezo cy’Urukiko gisomwa kuri uyu wa Kabiri, gitegerezanyijwe amatsiko menshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere, dore ko gishobora gusiga amateka adasanzwe muri Politiki ya kiriya Gihugu.
RADIOTV10