Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hategerejwe umwanzuro mu rubanza Kabila wabaye Perezida wa Congo yasabiwemo igihano cy’urupfu

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hategerejwe umwanzuro mu rubanza Kabila wabaye Perezida wa Congo yasabiwemo igihano cy’urupfu
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rurasoma umanzuro warwo mu rubanza ruregwamo Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu, wasabiwe ibihano birimo icy’urupfu.

Umwanzuro w’Urukiko utegerejwe none ku wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, mu gihe wagombaga gusomwa tariki 12 z’uku kwezi ariko bikaza gusubikwa n’umucamanza.

Muri uru rubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, Umushinjacyaha Mukuru w’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, Lucien René Likulia, yasabiye uyu munyapolitiki ibihano binyuranye kuri buri byaha.

Nko ku byaha byo kugambanira igihugu, iby’intambara, gutegura no kuyobora umutwe w’iterabwoba n’icyaha cy’ubugambanyi, Umushinjacyaha yasabye Urukiko ko yazahanishwa igihano cy’urupfu.

Kabila kandi yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20 ku gushimagiza ibyaha by’intambara, igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo kugambana.

Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabye ko igihe Kabila yahamywa ibyaha ashinjwa, yahita afatwa agafungwa, ndetse n’imitungo ye igafatirwa.

Ibyaha bishinjwa Kabila, Ubushinjacyaha buvuga ko bishingiye ku gukorana n’Ihuriro AFC/M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iri Huriuro rimaze igihe rihanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Icyemezo cy’Urukiko gisomwa kuri uyu wa Kabiri, gitegerezanyijwe amatsiko menshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere, dore ko gishobora gusiga amateka adasanzwe muri Politiki ya kiriya Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 3 =

Previous Post

Eng.-Minister Nduhungirehe comments on Blackwater mercenaries hired by DRC

Next Post

Rusizi: Hasobanuwe ibyo kutita ku bikoresho bya Leta n’umwanda mu kigo cy’ishuri byaregewe meya bikamutera uburakari

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Hasobanuwe ibyo kutita ku bikoresho bya Leta n’umwanda mu kigo cy’ishuri byaregewe meya bikamutera uburakari

Rusizi: Hasobanuwe ibyo kutita ku bikoresho bya Leta n’umwanda mu kigo cy’ishuri byaregewe meya bikamutera uburakari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.