Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje indi mihanda ine yo kugeragerezamo uburyo bushya bwo kwishyura urugendo umuntu yakoze, ije yiyongera ku yindi ibiri iherutse gutangizwamo ubu buryo.
Itangazo ritangaza ko iyi mihanda yongewe kuri ibiri yari igiye kuzuza icyumweru itangirijwemo ubu buryo bukiri mu igerageza, ari yo Nyabugogo-Kubuga n’uwa Downtown-Kabuga, ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere rivuga ko iyi mihanda ine mishya itangizwamo iyi gahunda kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024.
Indi mihanda ine yatangijwemo ubu buryo, ni Remera-Downtown, Nyabugogo-Remera, Remera-Kabuga na Masaka-Remera.
RURA kandi yagaragaje ingero z’ibiciro bya bimwe mu bice umuntu azajya yishyura, aho nko mu muhanda wa Remera- Downtown, nk’umuntu wakoze urugero Remera – Sonatube, azajya yishyura 205 Frw, Remera – Rwandex yishure 251Frw, naho Sonatube – Kwa Rubangura yishyure 274Frw, na Remera-Downtown, yishure 388Frw.
Naho mu muhanda Nyabugogo-Remera, nk’umuntu uzajya akora urugendo rwa Nyabugogo- ku Bitaro (Kinamba), azajya yishyura 182Frw, Nyabugogo-Kanogo, igiciro kikaba ari 251 Frw, Nyabugogo- Sonatube, igiciro ni 369 Frw, ndetse Nyabugogo-Remera, igiciro kikaba ari 465Frw.
Mu muhanda wa Masaka-Remera, nk’urugendo rwa Masaka-Murindi, igiciro kizaba 219 Frw, Masaka-Economic Zone, igiciro kizaba 319 Frw, Masaka-Kuri 12, bizabe 369 Frw, mu gihe Masaka-Remera, igiciro kizaba 465 Frw.
Ku muhanda Remera-Kabuga, urugendo rwa Remera-Kuri 12, igiciro kizaba 205 Frw, Remera-Murindi kibe 319 Frw, Remera-Kuri 19 kibe 388 Frw, mu gihe Remera-Kabuga, igiciro kizaba 543 Frw.
RADIOTV10