• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatewe indi ntambwe mu rugendo ruganisha ku guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hatewe indi ntambwe mu rugendo ruganisha ku guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda; Umutwe w’Abadepite, yemeje umushinga w’Itegeho rihindura itegeko rigenga amatora rizatuma ay’Umukuru w’Igihugu ahuzwa n’ay’Abadepite, na Sena y’u Rwanda yawemeje.

Sena y’u Rwanda yemeje uyu mushinga kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko n’Umutwe w’Abadepite yari yawemeje mu ntangiro z’uku kwezi.

Uyu mushinga uteganya ko amatora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha wa 2023, azahuzwa n’ay’Abadepite, ubwo wasuzumwaga n’Umutwe w’Abadepite, hahinduwemo ingingo ya 75 n’iya 79 zivuga kuri manda y’Abadepite no guseswa kw’inteko.

Nanone kandi hari  ngingo zavuguruw mu myandikire yazo; nk’iya 66, yerekeye itangira ry’imirimo y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho  iminsi yategenywagamo igirwa iminsi 30 ivuye kuri 15.

Guhuza amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’aya Perezida wa Repubulika, byavuzweho bwa mbere tariki 15 Gashyantare 2023, ubwo Hon. Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’amatora, yarahiriraga izi nshingano.

Icyo gihe, Hon. Gasinzigwa yavuze ko hari ibiganiro birimo kuba, bigamije guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari no gukoresha igihe gito mu matora.

Icyo gihe yari yagize ati “Nishimira aho Igihugu cyacu kigeze mu kubahiriza Demokarasi ndetse n’imiyoborere myiza, kuko amatora ni kimwe mu bigaragaza igihugu gifite Demokarasi n’imiyoborere myiza, kandi kuva Igihugu cyacu cyatangira amatora ubona ko bigenda neza. Igisigaye ni ugushyiramo imbaraga kugira ngo amatora akorwe mu bwisanzure, ariko cyane agomba gukorwa neza kugira ngo Komisiyo nashinzwe irusheho kugirirwa ikizere n’ubwo yarisanzwe igifite”.

Nyuma yuko Hon. Gasinzigwa agaragaje ishingiro ry’icyifuzo cye, Inteko Rusange ya Sena yasuzumye uyu mushinga iranawemeza, ihita itangaza ko iri tegeko ngenga rigenga amatora, ryahindurwa kugira ngo amatora azashobore gukorwa mu buryo buhuje n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 75 iteganya ko amatora y’Abadepite akorerwa umunsi umwe n’aya Perezida wa Repubulika.

Umuvugizi wungirije wa Guvernoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, yari aherutse gutangariza Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ko ibi bizatuma igiciro byasabaga mu gutegura amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu kigabanuka, kuko hagendaga amafaranga menshi yakabaye akora mu bindi bigamije guteza imbere igihugu.

Ku ngingo ijyanye n’ibigenderwaho mu guhindura ingingo ijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, Mukuralinda yagize ati “ibyo ntibisaba ko haba amatora ya Kamarampaka, ahubwo ni ibintu bisuzumwa n’inzego bireba bitewe n’ingingo uwabisabye yagaragaje, byaba ari ibihinduka bigakorwa, bitashoboka kandi bikaba bidakunze.”

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + twenty =

Previous Post

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda bwa mbere muri America yakiranywe urugwiro anacungirwa umutekano bidasanzwe

Next Post

CECAFA U17: Impumeko iri mu Mavubi agiye guhura n’ikipe yatsinze 5 mu mukino wa mbere

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
CECAFA U17: Impumeko iri mu Mavubi agiye guhura n’ikipe yatsinze 5 mu mukino wa mbere

CECAFA U17: Impumeko iri mu Mavubi agiye guhura n’ikipe yatsinze 5 mu mukino wa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.