Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ziri mu bikorwa byo gusoza ubu butumwa, aho ubu zafunze imiryango muri Kivu y’Epfo, nyuma y’uko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwabyifuje kenshi.
Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’ubu butumwa bwa MONUSCO, Bintou Keita wari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Madamu Suminwa Judith.
Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa MONUSCO, avuga ko iki gikorwa cyabereye muri Kavumu, “Kiri mu mugambi wo gusoza ubutumwa muri Kivu y’Epfo.”
Umuyobozi w’ubu Butumwa, Bintou Keita yavuze ko nubwo basoje ubutumwa muri Kivu y’Epfo, ariko MONUSCO igikomeje ubutumwa mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa DRC.
Yagize ati “Twasoje ibikorwa muri Kivu y’Epfo ariko turacyafite igihe n’ibyo gushyira mu bikorwa muri Kivu ya Ruguru muri Ituri.”
Ibi Keita yabitangaje ubwo yasuraga ingabo za MONUSCO zifite ibirindiro mu gace ka Kitabi gaherereye mu bilometero 10 uvuye mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.
Gusoza ubutumwa bwa MONUSCO, byemejwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, mu mpera z’umwaka ushize ubwo byasabwaga n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwakunze gusaba kenshi ko izi ngabo za UN, zibavira mu Gihugu, bwagiye bunasaba abaturage kwirara mu mihanda, bakazamagana, aho bigeze no kwigabiza ibiro bimwe bya MONUSCO i Goma, bakabisahura bakanatwika bimwe mu bikoresho byabo, mu myigaragambyo yagarutsweho cyane.
Abanyekongo n’ubutegetsi bwa Congo, bwakunze gushinja izi ngabo kutagira icyo zibafasha guhangana n’umutwe wa M23 umaze igihe warabereye ihurizo rikomeye ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.
Ubusabe bwo guhagarika ubu butumwa, bwashyizwemo imbaraga na Guverinoma ya Kinshasa, nyuma y’uko yari imaze kwemererwa gufashwa na SADC, ubu yanohereje ingabo ziri gufatanya na FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23.
RADIOTV10