Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatewe intambwe mu byo ubutegetsi bwa Congo bwifuje igihe kinini kuri MONUSCO

radiotv10by radiotv10
26/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatewe intambwe mu byo ubutegetsi bwa Congo bwifuje igihe kinini kuri MONUSCO
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ziri mu bikorwa byo gusoza ubu butumwa, aho ubu zafunze imiryango muri Kivu y’Epfo, nyuma y’uko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwabyifuje kenshi.

Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’ubu butumwa bwa MONUSCO, Bintou Keita wari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Madamu Suminwa Judith.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa MONUSCO, avuga ko iki gikorwa cyabereye muri Kavumu, “Kiri mu mugambi wo gusoza ubutumwa muri Kivu y’Epfo.”

Umuyobozi w’ubu Butumwa, Bintou Keita yavuze ko nubwo basoje ubutumwa muri Kivu y’Epfo, ariko MONUSCO igikomeje ubutumwa mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa DRC.

Yagize ati “Twasoje ibikorwa muri Kivu y’Epfo ariko turacyafite igihe n’ibyo gushyira mu bikorwa muri Kivu ya Ruguru muri Ituri.”

Ibi Keita yabitangaje ubwo yasuraga ingabo za MONUSCO zifite ibirindiro mu gace ka Kitabi gaherereye mu bilometero 10 uvuye mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Gusoza ubutumwa bwa MONUSCO, byemejwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, mu mpera z’umwaka ushize ubwo byasabwaga n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwakunze gusaba kenshi ko izi ngabo za UN, zibavira mu Gihugu, bwagiye bunasaba abaturage kwirara mu mihanda, bakazamagana, aho bigeze no kwigabiza ibiro bimwe bya MONUSCO i Goma, bakabisahura bakanatwika bimwe mu bikoresho byabo, mu myigaragambyo yagarutsweho cyane.

Abanyekongo n’ubutegetsi bwa Congo, bwakunze gushinja izi ngabo kutagira icyo zibafasha guhangana n’umutwe wa M23 umaze igihe warabereye ihurizo rikomeye ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.

Ubusabe bwo guhagarika ubu butumwa, bwashyizwemo imbaraga na Guverinoma ya Kinshasa, nyuma y’uko yari imaze kwemererwa gufashwa na SADC, ubu yanohereje ingabo ziri gufatanya na FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23.

Ubwo iki gikorwa cyabaga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − one =

Previous Post

Gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazasubira mu miryango yagiye hanze

Next Post

Kapiteni w’ikipe ikomeye uyimazemo imyaka 26 yatangaje ibyatunguranye

Related Posts

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kapiteni w’ikipe ikomeye uyimazemo imyaka 26 yatangaje ibyatunguranye

Kapiteni w’ikipe ikomeye uyimazemo imyaka 26 yatangaje ibyatunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.