Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Havuzwe amayeri adasanzwe y’abajura bakoresha mu kwambura abantu no gucikisha abatahuwe

radiotv10by radiotv10
13/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Havuzwe amayeri adasanzwe y’abajura bakoresha mu kwambura abantu no gucikisha abatahuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera idasanzwe, ndetse ko ababukora bakomeje gukoresha amayeri, ku buryo iyo hagize utabaza ko hari abagiye kumwambura, abandi bahita baza biyoberanyije nk’abaje kumutabara, nyamara baje gufasha bagenzi babo mu bujura.

Bamwe mu batezwe n’aba bajura, bavuga ko iyo hari ugerageje kubarwanya, bamugirira nabi dore ko baba banafite intwaro gakondo, ubundi ibyo yari afite byose bakabimwambura.

Umwe uvuga ko bamwambuye igare n’ibyo yari afite byose, avuga ko banamukomereje mu mutwe, none byamusigiye ubumuga.

Ati “Ni itsinda rinini baba bishyize hamwe bagutega bakaza bigize nk’abagutabaye bagafatanya kukwambura ubundi bakanacikisha uwakwibye.’’

Undi muturage avuga ko aba bambuzi bafite amayeri menshi bakoresha muri ibi bikorwa bibi byabo, kandi ko bikomeje gufata indi ntera.

Ati “Hari uza akakwisitazaho, ubundi abandi bagahita baza bakakwambura. Inaha ubujura burakabije cyane, inzego z’umutekano zidufashe zigire icyo zikora kuri ubu bujura, kuko batumazeho utwacu ndetse bakanakomeretsa abaturage.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko hari gushyirwa imbaraga mu kwifashisha irondo ry’umwuga mu guhangana n’iki kibazo, agasaba abaturage gutanga amakuru ku bagira uruhare muri ibi bikorwa.

Ati “Mu biganiro tugirana n’inzego z’umutekano, urutonde rw’abakora ubujura, abamaze gufatwa ni benshi, urutonde turarufite. Abaturage bakomeze kuduha amakuru. Turi gukorana n’irondo ry’umwuga n’izindi nzego z’umutekano ku buryo twizeza abaturage guhashya ubu bujura.”

Si muri uyu mujyi wa Huye gusa humvikanye abaturage bataka kwibwa ibyabo, kuko hirya no hino muri aka Karere ka Huye, hakomeje kumvikana abaturage bakunze kubigaragaza.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMAN
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 14 =

Previous Post

Imiryango y’Abanyarwanda baburanishijwe kuri Jenoside babuze Igihugu kibakira yatanze icyifuzo nyuma y’uko hapfuyemo babiri

Next Post

Handball: U Rwanda ruri mu itsinda rimwe n’u Burundi mu irushanwa ribera muri Ethiopia

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC
AMAHANGA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Handball: U Rwanda ruri mu itsinda rimwe n’u Burundi mu irushanwa ribera muri Ethiopia

Handball: U Rwanda ruri mu itsinda rimwe n’u Burundi mu irushanwa ribera muri Ethiopia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.