Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Havuzwe ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze ku muhangamideri Moses Turahirwa watawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
23/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Havuzwe ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze ku muhangamideri Moses Turahirwa watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko ibisubizo by’ibipimo bya gihanga byakorewe Moses Turahirwa uri mu maboko y’uru rwego, byagaragaje ko ibiyobyabwenge biri mu mubiri we ari byinshi cyane.

Uyu muhanga mu guhanga imideri washinze inzu ya Moshions, yari yujuje imyaka ibiri n’ubundi atawe muri yombi, dore ko mu mpera za Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko kuri iyi nshuro Moses Turahirwa na bwo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI (Rwanda Forensic Institute-Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusuzuma Ibimenyetso bya gihanga).”

Uyu musore akunze kugaragaza imyitwarire idakwiye inengwa na benshi byumwihariko ibyo anyuza ku mbuga nkoranyambaga, birimo ibiterasoni akunze kugaragaza n’indi myinshi idakwiye, ku buryo hari bamwe bavuga ko abikoreshwa n’ibiyobyabwenge.

Dr Murangira avuga ko hakurikijwe ingano y’ibiyobyabwenge byasanzwe muri uyu musore, bishimangira ko imyitwarire imuranga, ntahandi ishingiye uretse kuri byo.

Yagize ati “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko hagikomeje gukorwa iperereza kuri uyu ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, akaba ari ryo rizagaragaza andi makuru.

Mu mpera za Mata 2023, Moses Turahirwa yari yatawe muri yombi na bwo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse iwe hari hagaragaye ikiyobyabwenge cy’urumogi, ariko muri Kamena uwo mwaka arekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Moses Turahirwa ubu ari mu maboko ya RIB
Moses Turahirwa asanzwe ari umuhanga mu byo guhanga imideri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + fourteen =

Previous Post

Hagaragajwe aho gutanga amaraso byakozwe n’Abapolisi bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda

Next Post

Hatangajwe icyemezo kizagira ingaruka kuri benshi kigiye gufatwa cyaturutse ku byemejwe na Trump

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyemezo kizagira ingaruka kuri benshi kigiye gufatwa cyaturutse ku byemejwe na Trump

Hatangajwe icyemezo kizagira ingaruka kuri benshi kigiye gufatwa cyaturutse ku byemejwe na Trump

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.