• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Havuzwe ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze ku muhangamideri Moses Turahirwa watawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
23/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Havuzwe ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze ku muhangamideri Moses Turahirwa watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko ibisubizo by’ibipimo bya gihanga byakorewe Moses Turahirwa uri mu maboko y’uru rwego, byagaragaje ko ibiyobyabwenge biri mu mubiri we ari byinshi cyane.

Uyu muhanga mu guhanga imideri washinze inzu ya Moshions, yari yujuje imyaka ibiri n’ubundi atawe muri yombi, dore ko mu mpera za Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko kuri iyi nshuro Moses Turahirwa na bwo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI (Rwanda Forensic Institute-Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusuzuma Ibimenyetso bya gihanga).”

Uyu musore akunze kugaragaza imyitwarire idakwiye inengwa na benshi byumwihariko ibyo anyuza ku mbuga nkoranyambaga, birimo ibiterasoni akunze kugaragaza n’indi myinshi idakwiye, ku buryo hari bamwe bavuga ko abikoreshwa n’ibiyobyabwenge.

Dr Murangira avuga ko hakurikijwe ingano y’ibiyobyabwenge byasanzwe muri uyu musore, bishimangira ko imyitwarire imuranga, ntahandi ishingiye uretse kuri byo.

Yagize ati “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko hagikomeje gukorwa iperereza kuri uyu ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, akaba ari ryo rizagaragaza andi makuru.

Mu mpera za Mata 2023, Moses Turahirwa yari yatawe muri yombi na bwo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse iwe hari hagaragaye ikiyobyabwenge cy’urumogi, ariko muri Kamena uwo mwaka arekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Moses Turahirwa ubu ari mu maboko ya RIB
Moses Turahirwa asanzwe ari umuhanga mu byo guhanga imideri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 3 =

Previous Post

Hagaragajwe aho gutanga amaraso byakozwe n’Abapolisi bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda

Next Post

Hatangajwe icyemezo kizagira ingaruka kuri benshi kigiye gufatwa cyaturutse ku byemejwe na Trump

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hatangajwe icyemezo kizagira ingaruka kuri benshi kigiye gufatwa cyaturutse ku byemejwe na Trump

Hatangajwe icyemezo kizagira ingaruka kuri benshi kigiye gufatwa cyaturutse ku byemejwe na Trump

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.