Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA, kiratangaza ko irangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izaba irimo amakuru yisumbuye ku yabaga ari ku isanzwe, aho abazajya bayihabwa bazajya bafatwa ibipimo ndangamiterere birimo imboni z’amaso yabo n’ibikumwe ku ntoki zose uko ari 10, kandi nyirayo agahitamo amakuru aha uyimwatse.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha avuga ko icyo iyi rangamuntu nshya irusha isanzweho, ari uko igendera ku kwemeza ibipimo ndagamiterere (Biometry) by’umuntu.

Ati “Tuzafata ifoto, dufate imboni, dufate n’intoki zose uko ari icumi, kandi tuzayiha umuntu kuva akivuka. Ubu irangamuntu ntabwo tuzongera kujya tuyitanga guhera ku myaka 16, ariko dufotore gusa abana bato guhera ku myaka itanu, dutange bya bipimo ndangamiterere.”

Iyi rangamuntu koranabuhanga kandi izaba ishobora gutangwa mu bwoko butatu; ubwo kuba umuntu yayihabwa mu buryo bufatika nk’iyi isanzwe ariko igaragaraho amakuru macye.

Ati “Uyu munsi iyo uyirebye uba ubona imyaka yanjye,… hari andi makuru atari ngombwa ko uyaha buri muntu wese buri gihe, ubundi ayo yakagombye gutangwa ku mpamvu izwi ariko kuvuga ngo nitwa Mukesha Josephine ntabwo ari ibanga, uko nsa nk’ifoto yanjye ibyo byo si ibanga.”

Iyi rangamuntu izajya itangwa muri ubu buryo bufatika, izajya iba iriho kode [QR Code] ishobora kwifashishwa n’umuntu cyangwa urwego runaka bifuza amakuru yisumbuye ku yagaragaraho.

Hari kandi uburyo umuntu ashobora kujya ayihabwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, akajya ayigendana muri telefone ngendanwa, ku buryo yayerekana muri telefone aho ikenewe.

Hari n’uburyo bwo kuba umuntu ashobora guhabwa nimero, akayifata mu mutwe ku buryo ageze aho ikenewe yajya atanga iyo mibare ubundi bakabasha kubona amakuru bamukeneyeho.

Josephine Mukesha avuga ko gutanga iyi rangamuntu byegereje, ariko ko mbere yabyo, abantu bagomba kuzabanza kwemeza ko amakuru ari mu kigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu ari impamo kugira ngo hatazabaho amakosa.

Avuga ko iki cyiciro cyo kugenzura amakuru y’abantu ari cyo kizaherwaho, ubundi hakurikireho gufata bya bipimo ndangamiterere, ubundi hatangwe iyi rangamuntu koranabuhanga.

Ati “Uko tubiteganya mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka ni bwo dushaka gutangira, kuko turashaka kugenda n’ibihe aho abantu baba baboneka bose kuko harimo no gufata n’abana, umuryango wose […] Turashaka kubikora mu gihe cy’ibiruhuko kuko ni bwo twumva ko byatuma tubikora mu buryo bwihuse kandi bigera kuri bose.”

Avuga ko nko ku bana bataruzuza imyaka 18 y’amavuko, amakuru yabo agomba kuzemezwa n’ababyeyi babo kuko ari bo babifite uburenganzira kuri bo.

 

Kuki irangamuntu koranabuhanga ikenewe?

Josephine Mukesha avuga ko iyi rangamuntu koranabuhanga ije gukemura ibibazo binyuranye, nko kongera abasanzwe bahabwa ikibaranga ku buryo izajya ihabwa n’abatazihabwaga nk’abana kandi bakeneraga ibibaranga.

Ati “Aha agomba kuyihabwa kuko serivisi ntabwo ihabwa gusa umuntu mukuru, n’umuto arayihabwa. Ikindi ni ubwo buryo bwaje burimo ibirenze uburyo twayikoreshaga buri physique. Bivuga ngo ahantu hamwe na hamwe wasabaga serivisi bakakwemerera ariko bakavuga ngo uzaze rimwe tukubone tubone kwemeza, ariko aha ngaha kuko ari ibipimo ndangamiterere ushobora kubikora n’iyo utaba uri kumwe n’uwo uguha serivisi.”

Avuga ko indi mpamvu iyi rangamuntu ari ngombwa, ari uko umuntu azajya aba afite uburenganzira bwo guha amakuru runaka bitewe n’akenewe, no kuyabambura.

Ati “Kuko mu irangamuntu koranabuhanga, uzajya unamenya ngo nemereye runaka na runaka, kino kigo ko baba bafite amakuru, kuba warabibemereye, ushobora na bo kubibuza ko bongera kubireba.”

Atanga nk’urugero rwo kuba umuntu yakoreshaga banki runaka, akaza kuyivamo akajya mu yindi, ku buryo ashobora guhita yima uburenganzira iyo banki yimutsemo bwo kujya babasha kugera ku makuru ye.

Uyu Muyobozi wa NIDA avuga ko gutanga izi rangamuntu koranabuhanga na byo bitazagorana ahubwo ko bizanihuta ku buryo mu myaka itanu iri imbere abantu benshi bazaba bazifite.

Ati “Muri 2030 ngira ngo abazaba bafite irangamuntu ifatika igendanwa bazaba ari bacye cyane, icyo cyo turabibona kuko uburyo bwo gukoresha digital ni bwo bworoshye.”

Josephone Mukesha avuga kandi ko ubwo hazaba hamaze gutangwa izi rangamuntu, hazavuka serivisi nyinshi kuko n’umubare w’abazifata uzaguka kuko n’abana bakivuka bazaba bemerewe kuzifata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda zamaganye itangazo ryazitiriwe ry’amakuru y’ibihuha

Next Post

Guverinoma yasubije abakomeje kuzamura amakuru y’ibihuha

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuvugizi w’u Rwanda yageneye ubutumwa Abanyekongo bacye batibonamo Perezida Kagame nk’abandi Banyafurika bose

Guverinoma yasubije abakomeje kuzamura amakuru y’ibihuha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.