Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rw’abayobozi babiri b’umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Aba bayobozi biciwe muri operasiyo y’ubufatanye bwa FARDC n’igisirikare cya Uganda (UPDF), aho mu mpera z’icyumweru gishize hakajijwe umurego mu mirwano muri Segiteri ya Bapere muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Umuvugizi w’Ingabo mu bikorwa bya Gisirikare cya Sokola 1 mu ngabo za FARDC, Colonel Mak Hazukay watangaje aya makuru, yavuze ko hishwe abakomando babiri, ari bo Mzee Mussa na Djaffar bakundaga kwita Muhadari, bari nk’ubwonko bw’ibikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba wakunze kwivugana Abanyekongo.
Aba bakompando ba ADF, bari bamwe mu bashinzwe kumenya amakuru no kugaragaza ahagombaga kugabwa ibitero n’uyu mutwe umaze igihe urwanywa ku bufatanye bwa FARDC na UPDF.
Colonel Mak Hazukay yavuze ko kwivugana aba bayobozi ba ADF, byaje nyuma yuko ibikorwa bya gisirikare bya FARDC na UPDF byari bimaze byotsa igitutu umwanzi.
Yagize ati “Ku bufatanye bwa FARDC na UPDF bari mu mukwabu muri Segiteri ya Bapere. Bakomeje gushyira igitutu ku mwanzi, hagiye habaho imirwano, tuza kubanesha. Uyu munsi turishimye, dufite amashusho ndetse na gihamya ko uko ari babiri bishwe.”
Colonel Mak Hazukay yavuze ko ibi bikorwa bya gisirikare bikomeza gushyirwamo imbaraga byumwihariko mu bice byugarijwe n’uyu mutwe wa ADF.
RADIOTV10