Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 76Frw byafatiwe muri Operasiyo yakozwe mu Rwanda hose

radiotv10by radiotv10
26/09/2022
in MU RWANDA
0
Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 76Frw byafatiwe muri Operasiyo yakozwe mu Rwanda hose
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego zirimo Polisi y’u Rwanda na RIB, zerekanye ibicuruzwa byafatiwe mu gikorwa kiswe ‘Operation Usalama VIII 2022’ cyo kurwanya ibicuruzwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge, aho ibyafashwe bifite agaciro ka 76 108 664 Frw.

Igikorwa cyo kwerekana ibi bicuruzwa, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, cyarimo kandi n’abayobozi bahagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa ndetse n’uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).

Muri iki gikorwa cyatumiwemo itangazamakuru, hagaragajwe ibicuruzwa birimo ibitemewe n’ibitujuje ubuziranenge byafashwe mu Gihugu cyose, bifite agaciro ka 76 108 664 Frw.

Ibi bicuruzwa byiganjemo ibinyobwa, ibiribwa, amavuta yo kwisiga yangiza uruhu, ibikoresho by’isuku ndetse n’insiga z’amashanyarazi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rutangaza ko iki gikorwa cyateguwe hashingiwe ku bindi bikorwa bitegurwa na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) ndetse n’ibihugu biba mu muryango wa Afrika y’Iburasirazuba uhuza abayobozi ba Polisi (East African Police Chiefs Cooperation).

RIB ivuga ko iki gikorwa cyari kigamije kurwanya ibicuruzwa bitemewe n’amategeko y’u Rwanda n’ayo mu karere ndetse n’ibitujuje ubuziranenge, imiti y’abantu ndetse n’iy’amatungo itujuje ubuziranenge, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura bw’imodoka bwambukiranya imipaka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ibindi bikorwa byangiza ibidukikije.

Muri iki gikorwa cya ‘Operation Usalama VIII’, hafatiwemo abantu 25 aho ibyaje ku isonga ku ruhande rw’u Rwanda, ari ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Uru rwego rwaboneyeho gushimira Abaturarwanda batanze amakuru kugira ngo abakoraga ibinyuranye n’amategeko bafatwe, ruboneraho kwibutsa ko iki gikorwa kizakomeza kugira ngo hakumirwe ingaruka mbi ibi bicuruzwa bigira ku buzima bw’abantu.

Abayobozi barimo abo muri RIB na Polisi bavuze ko ibi bicuruzwa byafatiwe muri iyo operasiyo yakorewe mu Gihugu hose

Habaye n’Ikiganiro n’Abanyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 17 =

Previous Post

Goma: Polisi yatesheje abaramukiye mu myigaragambyo yo gusaba ko Bunagana ibohozwa

Next Post

Ebola: Abanyarwanda bafite gahunda yo kujya muri Uganda basabwe kuba baretse

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ebola: Abanyarwanda bafite gahunda yo kujya muri Uganda basabwe kuba baretse

Ebola: Abanyarwanda bafite gahunda yo kujya muri Uganda basabwe kuba baretse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.