Shyaka Olivier uzwi nka Holybeat usanzwe atunganya umuziki, akaba aherutse gusezerana n’Umugore ukomoka muri Israel, ubu yamaze kwimukira muri Canada aho agiye gutura n’umuryango we.
Holybeat yari yakoze ubukwe muri Gicurasi mu mwaka ushize wa 2021 bwatashywe n’abantu bacye batandukanye barimo Umunyapolitiki Bazivamo Christophe.
Ubu amakuru ahari ni uko uyu Holybeat wakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda, atagituye ku butaka bw’u Rwanda aho yamaze kwimukira muri Canada.
Aganira n’Ikinyamakuru Igihe, Holybeat yagize ati “Maze iminsi narimukiye inaha [Canada], ni ho ngiye kujya nkorera ibikorwa byanjye bya muzika.”
Muri Canada aho agiye gutura, hasanzwe hatuyeyo Abanyarwanda batandukanye barimo n’abasanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda nka Safi Madiba na we wimukiyeyo, Gentil Misigaro uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse na Frank Joe wakanyujijeho mu Rwanda mu myaka yatambutse.
Holybeat watangaje ko agiye gukomereza akazi ke ko gutunganya umuziki, ashobora kuzakorana n’Abahanzi nyarwanda baba muri iki Gihugu dore ko bamwe banakomeje umuziki.
RADIOTV10