Urwego Rushinzwe Irerambere mu Rwanda RDB rwafashe icyemezo cyo gufunga by’ahateganyo Hoteli Château le Marara nyuma y’iminsi micye hari abagaragaje ko baherutse guherwamo serivisi zitanoze, aho uru rwego rwatangaje ko iperereza ryagaragaje ko iyi Hoteli yakoraga idafite uruhushya.
Icyemezo cyo gufunga iyi hoteli iherere mu Karere ka Karongi, cyatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga, kigatangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyankanga 2025.
RDB ivuga ko gufunga iki cyemezo bishingiye ku itegeko ryo muri 2014 rigena imitunganyirize y’Ubukerarugendo mu Rwanda, by’umwihariko ingingo ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw’ubukerarugendo kigomba kuba gifite uruhushya rwemewe rwo gukora.
Itangazo rikubiyemo iki cyemezo, rigakomeza rigira riti “RDB itegetse ko ibikorwa bya Hotel Chateau Le Marara bihagarara.”
Rigakomeza rigira riti “Nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.”
RDB iviuga ko guhera uyu munsi tariki 22 Nyakanga 2025, iyi Hoteli Château le Marara itemerewe kongera gukora.
Iti “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko Igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye.
Kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.”
Uru Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda kandi rwaboneyeho kwibutsa abantu bose bakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu ko bagomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora.
RUB iti “Uru ruhushya rugaragaza ko ibikorwa byujuje ibisabwa by’ibanze ku bijyanye n’umutekano, serivisi nziza n’imikorere, hagamijwe kurinda ababagana ndetse n’urwego rw’ubukerarugendo muri rusange.”
Uru rwego rwasoje rwizeza ko ruzakomeza kurengera ubunyangamugayo, umutekano n’ubunyamwuga mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.
Iki cyemezo cyo gufunga iyi Hoteli Château le Marara gifashwe nyuma y’icyumweru hari abaherutse kugaya serivisi baherewemo ubwo bahakoreraga ibirori by’ubukwe.
Mu bazamuye iki kibazo barimo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda, uri mu bari batashye ubwo bukwe bwa Uwera Bonnette na Hajj. Shadadi Musemakweri uyobora Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC.
Miss Naomie n’uwitwa Josine Queen, mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko muri serivisi zitanose baherewe muri iyi hoteli, zirimo amafunguro atameze neza, ndetse ko ubwo bakoreragayo ibiro, umuriro wagiye ubura inshuro zinyuranye ndetse iyi hoteli ikaba idafite generator, byaje gutuma bayishakira.
Nyuma y’ibi byari byatangajwe, RDB yari yatangaje iti “Tubabajwe no kumva ibyababayeho. Turakumenyesha ko RDB iri gukurikirana iki kibazo kandi irabizeza kugishakira umuti mu buryo bukwiye.”
Uretse RDB yari yatangaje ko yinjiye muri iki kibazo kandi, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, na rwo rwari rwatangaje ko ruri gukurikirana iby’iki kibazo.
RADIOTV10