Mu rubanza ruregwamo abarimo Abapolisi bakekwaho gukubita abari bacumbikiwe mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit Center) cyo mu Karere ka Nyanza, bamwe basabye ko urubanza rusubikwa, mu gihe abandi basaba ko baburana.
Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, aho bamwe mu baregwa n’ababunganira mu mategeko bavugaga ko Ubushinjacyaha butashyize muri sisiteme dosiye y’ikirego cyabo ngo babone uko bategura urubanza.
Uru rubanza ruregwamo abantu 10, ari bo komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo mu Karere ka Nyanza, IP Eustashe Ndayambaje, n’abandi Bapolisi nka PC Tuyisenge Yusuf, PC Uwamahoro Dative.
Barimo kandi Umuhuzabikorwa wa Transit Center y’i Nyanza, Umurisa Groliose; ndetse n’abari bafungiye muri transit center barimo uwari konseye Nahimana Saleh.
Ikurikiranwa ry’abaregwa muri uru rubanza bose uko ari 10, ryaturutse ku kuba bamwe mu bari bafungiye muri transit center bavugaga ko bakubiswe.
Byakomejwe cyane n’uwari umufungwa witwa Habakurama Venant wo mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza wapfuye bigakekwa ko yishwe n’inkoni yakubitiwe muri transit center.
Gusa abaganga bapimye umurambo wa nyakwigendera ari bo Dr Nkurunziza Innocent na Dr Jean Baptiste Muvunyi, babwiye Urukiko rwisumbuye rwa Huye ko nyakwigendera atishwe no gukubitwa inkoni, ahubwo yapfuye urupfu rusanzwe ari na bwo Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwahise rwiyambura ububasha bwo kuburanisha uru rubanza rwoherezwa mu Rukiko rw’Ibanze
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, Me Kayiranga Munyanyindi Innocent wunganira komanda IP Eustashe Ndayambaje yasabye ko urubanza rwasubikwa.
Me Innocent yabishingiraga ko Ubushinjacyaha butashyizemo umwanzuro w’ibyo baregwa muri sisiteme(system) ihuza ababuranyi.
Yagize ati “Aba twunganiye byatangiye baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu none icyo cyaha cyavuyemo hasigara icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake gusa, ariko Ubushinjacyaha ntibwakoze umwanzuro w’ibyo baregwa bushya bugendeye ko uko byatangiye atari uko bikimeze ahubwo inyandiko itanga ikirego ntiyahindutse.”
Me Innocent yakomeje abwira Urukiko ko hari abo Ubushinjacyaha buvuga ko bakubiswe, ko bo ubwabo baza bagatanga ubuhamya bagafatwa nk’abatangabuhamya muri uru rubanza.
Ati “Bavuga ko umukiliya wanjye Inspector of Police (IP) Eustashe yatangaga amabwiriza abafungwa bagakubitwa, abo bafungwa rero bakubiswe bakwiye kuza kwitangira ubuhamya mu rukiko.”
Me Mukakarisa Valentine we wunganira Umupolisi Tuyisenge Yousuf ufungiye mu Igororero rya Huye naw e yasabye ko uru rubanza rusubikwa.
Me Habarurema François Xavier wunganiye umupolisi Uwamahoro Dative kuri we ntiyumvikanaga n’abandi banyamategeko basabaga ko urubanza rusubikwa, aho we yabwiye Urukiko ko uwo yunganiye ari we PC Dative afungiye mu igororero rya Nyamagabe, kandi ko yifuza ko aburanishwa akarekurwa.
Me Xavier yagize ati “Me Innocent we yagize umugisha umukiliya we ararekurwa naho uwanjye we aracyari mu ibohero arafunzwe bityo abo bantu ntibafatwe kimwe ahubwo tuburane.”
Me Xavier yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko umukiriya we aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ashobora guhabwa igihano kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe kandi igihe amaze afunzwe kirenze umwaka umwe, bityo adakwiye gukomeza kurengana bityo ko yaburana ari hanze.
Me Xavier akavuga ko uru rubanza rubera mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye hari ibimenyetso byari bigize icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu kuko icyo cyaha cyavuyemo batagitindaho ahubwo hasigaye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kandi ibyo bimenyetso bikigize n’ubundi biri muri dosiye ari na byo bagomba kwireguraho.
Me Ruremesha Simeon Pierre wunganira umuhuzabikorwa wa Transit Center Umulisa Groliose we warekuwe by’agateganyo na we yasabaga ko baburana. Yagize ati “Ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera.”
Me Mpayimana Jean Paul wunganira Uwahoze ari konseye muri transit center witwa Nahimana Saleh ufungiye mu Igororero rya Huye yavuze ko uwo yunganira ufunzwe, aburanye yemera icyaha cyangwa akaburana agihakana ibihano byacyo byarangiye bityo baburana hagatangwa ubutabera.
Me Mpayimana Jean Paul ati “Ntidutegeka urukiko twe turuhaye icyifuzo ko twaburana uru rubanza.”
Nahimana Saleh wari konseye muri transit center ufungiye mu igororero rya Huye yavuze ko batangiye ari abatangabuhamya.
Saleh ati “Twese twatangiye turi abatangabuhamya dutanga amakuru yuko icyaha cyakozwe abo batangabuhamya bavuga ngo bazanwe mu rukiko nta mpamvu kuko babajijwe mu bugenzacyaha nta gishya baza kuvuga.”
Ubushinjacyaha nabwo bwemera ko nta nyandiko nshya itanga ikirego bwakoze ngo buyishyire muri sisiteme ihuza ababuranyi, gusa bukavuga ko buhawe igihe gito iyo nyandiko yaba yakozwe kandi banafite iyo nyandiko ariko itarashyirwa muri sisiteme ihuza ababuranyi.
Urukiko rwafashe icyemezo ko uru rubanza rugomba gusubikwa kugira ngo Ubushinjacyaha butegure inyandiko itanga ikirego.
Urukiko rwemeje ko nta mpamvu yo gutumiza abiswe abatangabuhamya mu rukiko kuko ibyo babajijwe mu bugenzacyaha nk’abahohotewe bihagije.
Ivomo: Umuseke
RADIOTV10