Humviswe ibitaramenyekanye ku rupfu rw’abana 10 ubwo haburanishwaga umugabo bari kumwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza ruregwamo umugabo wari kumwe n’abana 10 bitabye Imana barohamye mu mugezi wa Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, waburanishirijwe mu ruhame, ubushinjacyaha bwagaragaje ibyabanjirije iyi mpanuka, na we avuga icyatumye barohama ariko cyamaganwa n’Ubushinjacyaha.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rubera mu gace kabereyemo iyi mpanuka mu kwezi gushize tariki 17 Nyakanga.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho busaba urukiko guhamya uyu mugabo witwa Ndababonye Jean Pierre, icyaha, birimo ibyo yitangarije we ubwe.

Buvuga ko uregwa na we yiyemerera ko yagize uruhare muri iriya mpanuka, bukavuga ko yahamagaje abana 13 ngo abatware mu bwato atabanje kubimenyesha ababyeyi babo, ubundi agakoresha umwana umwe muri bo w’imyaka 14 ari we yahaye ingashya ngo abambutse abageze muri Ngororero.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yari ajyanye abo bana mu kazi mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, kandi ko mbere yo kujyana abo bana 13 yari yabanje kumenyeshwa ko ubwo bwato butagomba kurenza abantu batatu, ariko akinangira.

Buvuga ko ubwato bugeze mu mazi, yahise abusunika atitaye ku kuba bwari butwaye abantu barengeje umubare w’abagombaga kubujyamo, bwageramo hagati bukaremererwa bukarohama kuko yari yarengeje umubare.

Ubushinjacyaha bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abana barokotse iyi mpanuka ndetse n’ibyatangajwe n’uregwa mu ibazwa, bwasabye Urukiko kumuhamya icyaha, bukamukatira gufungwa imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Uregwa ugaragaza ko na we yababajwe n’ibyabaye, akavuga ko nta ruhare yagize mu gutuma aba bana barohama, ahubwo ko ngo ubwo bari mu bwato bagezemo hagati bakabukiniramo, bigatuma bucubangana ari na bwo bwarohamaga.

Ni imvugo yahise yamaganwa n’Ubushinjacyaha, bwavuze ko byatewe no kuba ubwato bwari bwaremerewe kandi ko bwari bwarapfumutse kandi ko byari binazwi na mbere y’uko abukoresha.

Avuga kuri iki gihano yasabiwe, Ndababonye yasabye Urukiko guca inkoni izamba kuko yemera icyaha akanagisabira imbabazi, asaba ko yahanishwa igifungo gisubitse.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwahise rupfundikira urubanza, rwanzuye ko ruzasoma icyemezo cyarwo mu cyumweru gitaha tariki 15 Kanama.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru