Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, baravuga ko bafite ubwoba bw’amapoto y’ibiti y’intsinga z’amashanyarazi yangiritse ndetse amwe akaba yaraguye, ku buryo bafite ubwoba ko yabateza impanuka, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kivuga ko cyatangiye gukemura iki kibazo.
Ikibazo cy’intsinga zikora hasi bitewe nuko amapoto yaguye kubera ko ashaje, kigaragara mu Mirenge imwe igize Akarere ka Huye.
Abaganiririye na RADIOTV10, ni abo mu mirenge ya Tumba na Ngoma muri aka Karere ka Huye bagaragaza impungenge baterwa n’izi ntsinga.
Umwe yagize ati “Urabona ko hari ayaguye dukeneye ko asimbuzwa kuko bishobora gutera inkongi.”
Undi na we ati “Amapoto agwa ku nzu z’abantu bishobora guteza ibibazo bikomeye, inzu zigashya, ndetse n’ibindi bikorwa remezo.”
Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Huye, Kayibanda Omar avuga ko iki kibazo kizwi ndetse ko hari gutekerezwa uburyo cyakumurwa.
Yagize ati “Twatangiye kugikemura dufatanyije n’abayobozi b’Imidugudu, baduhaye raporo y’amapoto yangiritse, ubu turi kureba uko cyakemuka.”
Uyu muyobozi avuga ko ahiganje iki kibazo ari mu Mirenge ya Mbazi, Ngoma, Huye, Tumba na Mukura ahamaze kubarurwa amapoto 100 agomba gusimbuzwa mu gihe cya vuba gishoboka.
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10