Abaturage bo mu Kagari ka Buvumu, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze hafi umwaka badafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, ibintu bavuga ko byagize ingaruka ku mikemurire y’ibibazo byabo no ku mutekano, aho bavuga ko muri aka gace hakunze kugaragara ibikorwa by’urugomo.
Abaturage bo muri aka Kagari ka Buvumu bavuga ko kubura Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari byatumye hari serivisi zidatangwa uko bikwiriye, ibibazo by’abaturage ntibikurikiranwe uko bikwiye, ndetse n’umutekano ukaba utagihagaze neza.
Aba baturage bavuga ko impungenge zabo zarushijeho kwiyongera nyuma y’aho mu minsi ishize hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’umukecuru n’umwuzukuru we basanzwe bishwe n’abagizi ba nabi bagatabwa mu bwiherero. Bemeza ko icyo gikorwa cyahungabanije abaturage kandi ko gikwiye kubera inzego zose impuruza yo kurushaho gukaza ingamba zo kubungabunga umutekano.
Byukusenge Eric agaragaza ko ikibazo gikomeye ari icy’umutekano, aho avuga ko kuba nta Munyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari uhari bishobora kuba ari yo ntandaro y’ibikorwa bibi byiyongera, nk’urugomo, ubujura n’ibindi.
Ati: “Mu minsi ishize twagize ibyago byo kubura umukecuru n’umwuzukuru we bishwe n’abagizi ba nabi. Iyo turebye tubona bifitanye isano no kuba nta muyobozi w’akagari uhari, kuko ubundi usanga hari abantu bameze nk’abigize ibihazi. Birakenewe ko inzego zo ku kagari zigira uruhare mu kubakumira kandi SEDO ntiyabikora wenyine ngo abashobore kuko aba afite akazi kenshi.”
Mukarushema Anathalie ni umwe mu baturage bavuga ko kutagira Umunyamabanga Nshingwabikorwa byatumye hari ibibazo bikenera gukemurirwa ku rwego rw’akagari bikarangira bisiragizwa cyangwa bikarenza igihe.
Ati: “Hari ibibazo biba byihutirwa usanga bitinda gukemurwa kuko nta muyobozi w’akagari uhari wo kubyakira no kubikurikirana. Dufite SEDO wenyine, hari ubwo ibibazo bimubana byinshi, akakira bike bishoboka, ibindi ntibikemuke.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko aka Kagari ka Buvumu kamaze igihe kadafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa kuko uwari usanzwe kuri uwo mwanya yirukanywe bitewe n’imikorere mibi. Yemeza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo haboneke umusimbura mu gihe cya vuba.
Ati: “Uwari uhari yirukanywe kubera imikorere mibi. Binyuze muri gahunda isanzwe yo gushaka abakozi, turabizeza ko azaboneka bidatinze. Mu gihe ataraboneka, Umurenge urafasha muri gahunda y’Umurenge mu kagari mu kunganira SEDO.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko nubwo hagikomeje gushakishwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’Akagari ka Buvumu, inzego zitandukanye zikomeje gukorana mu gufatanya na SEDO gukurikirana no gukemura ibibazo bihungabanya umutekano muri ako gace.





Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10




