Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

radiotv10by radiotv10
30/07/2025
in MU RWANDA
0
Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amatindo.

Ifatwa ry’aba basore ryabayeho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2025 ryagezweho ku bufatanye bwa Polisi ikorera muri aka Karere ka Huye, inzego z’Ibanze n’abaturage.

Igikorwa cyo gufata aba bantu cyabaye nyuma yuko hari abaturage bo mu Mirenge ya Gishamvu na Ngoma mu Karere ka Huye, bakomeje gutaka ubujura bakorerwa n’isoresore.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye RADIOTV10 ko aba basore “bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano wa baturage ari byo; ubujura butobora amazu, gutega abantu bakabambura ibyabo.”

Akomeza agira ati “Ibi byose babikora bitwaje intwaro gakondo harimo imihoro, ibyuma ndetse na matindo. Ubu bafungiye kuri Police Station ya Ngoma.”

Nyuma y’ifatwa ary’aba basore, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira gukora iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bakorerwe dosiye.

CIP Hassan yaboneyeho “gushimira Abaturage bakomeje kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, Kandi iraburira abo bakomeje kujya mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage guhinduka kuko Police ntabwo izabihanganira.”

Mu bice binyuranye muri aka Karere ka Huye, hakunze kumvikana abaturage bataka ibikorwa bibahungabanyiriza umutekano nk’ibi by’ubujura, bikorwa n’abiganjemo urubyiruko ruba runasanzwe ruba mu zindi ngeso mbi nk’ubusinzi bw’inzoga z’inkorano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + fourteen =

Previous Post

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Next Post

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Related Posts

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?
IMIBEREHO MYIZA

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.