Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amatindo.
Ifatwa ry’aba basore ryabayeho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2025 ryagezweho ku bufatanye bwa Polisi ikorera muri aka Karere ka Huye, inzego z’Ibanze n’abaturage.
Igikorwa cyo gufata aba bantu cyabaye nyuma yuko hari abaturage bo mu Mirenge ya Gishamvu na Ngoma mu Karere ka Huye, bakomeje gutaka ubujura bakorerwa n’isoresore.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye RADIOTV10 ko aba basore “bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano wa baturage ari byo; ubujura butobora amazu, gutega abantu bakabambura ibyabo.”
Akomeza agira ati “Ibi byose babikora bitwaje intwaro gakondo harimo imihoro, ibyuma ndetse na matindo. Ubu bafungiye kuri Police Station ya Ngoma.”
Nyuma y’ifatwa ary’aba basore, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira gukora iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bakorerwe dosiye.
CIP Hassan yaboneyeho “gushimira Abaturage bakomeje kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, Kandi iraburira abo bakomeje kujya mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage guhinduka kuko Police ntabwo izabihanganira.”
Mu bice binyuranye muri aka Karere ka Huye, hakunze kumvikana abaturage bataka ibikorwa bibahungabanyiriza umutekano nk’ibi by’ubujura, bikorwa n’abiganjemo urubyiruko ruba runasanzwe ruba mu zindi ngeso mbi nk’ubusinzi bw’inzoga z’inkorano.
RADIOTV10