Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bimwe ibyangombwa by’imitungo yabo kuko hari ababo bafungiye gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Bamwe muri aba baturage, babwiye RADIOTV1O, bavuga ko kuva hatangira gahunda yo kwandikisha ubutaka batigeze bemererwa kububaruza nk’abandi.
Bavuga ko uwageragezaga kujya kwandikisha ubutaka, yabwirwaga ko atahabwa ibyangombwa kuko hari uwe ufungiye icyaha cya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Umwe yagize ati “Hari n’aho bituyobera nkanjye mfite umugabo ufunze nta n’ibyangombwa by’ubutaka twemerewe gufata. Mwazatubariza niba twebwe tutari Abanyarwanda. Niba bafunze ntabwo twabirenganiramo nk’imiryango yabo.”
Undi yagize ati “Mama akimara gufungwa twagiye ku murenge kubaza ibyangombwa, ushinzwe iby’ubutaka yaratubwiye ati ‘kuva uwo mubyeyi wanyu akiriho, ubwo butaka buracyari ku izina rye’.”
Aba baturage bavuga ko ibi byatumye imiryango yabo ihura n’ubukene bukabije kuko batabasha gutanga ubutaka bwabo mo ingwate cyangwa ngo ushaka kugura abashe kuba yabikora.
Ati “Ubu ntaho twajya gusaba serivisi cyangwa ngo tuvuge ngo ubutaka ni ubwanjye reka wenda mbe nanakebaho gatoya mbe nakemura ikibazo naba mfite, urumva ntacyangombwa mfite ntabwo byashoboka.”
Aba baturage bavuga ko ibi byanagize ingaruka mu gusenya imwe mu miryango kuko hari aho abana bakomoka kuri aba bafungiye Jenoside bahisemo gutorongera ndetse bamwe mu bari barashakanye na bo bakajya kwishakira abandi bagabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidel avuga ko nubwo bariya bantu babo bafunzwe ariko bafite irangamuntu ku buryo kwandikisha ubutaka bwabo.
Agira inama abafite iki kibazo kujya ku biro bishinzwe ubutaka bitwaje nimero z’irangamuntu z’abo bantu bafunzwe ari na bo ba nyiri ubutaka kugira ngo bubarurwe.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10