Monday, September 9, 2024

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu Tugari two mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, akurikiranyweho gusambanya umwana aho akekwaho kugira umugore umukobwa w’imyaka 17 bakanabyarana.

Uyu muyobozi mu nzego z’ibanze, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB tariki 17 Mutarama 2022 ndetse akaba yaramaze gukorerwa dosiye.

Amakuru aturuka mu gace uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa atuyemo, avuga ko yateye inda umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ndetse bakabana nk’umugore n’umugabo.

Bivugwa ko uyu Gitifu yari yabanje no guta uyu mwana w’umukobwa babyaranye ariko umubyeyi akitabaza inzego ngo zimugarure ariko bakoze igenzura basanga uyu mubyeyi atujuje imyaka y’ubukure bituma Gitifu ahita atabwa muri yombi.

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatanganje uru rwego rwamaze gushyikiriza Dosiye Ubushinjacyaha.

Dr Murangira atangaza ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ndetse n’uwo mwana akekwaho gusambanya n’umwana babyaranye bajyanye gukorerwa ibizamini bya gihanga kugira ngo hamenyekane ko uwo mwana ari we bamubyaranye koko.

Yabonyeho gutanga ubutumwa ati “Turasaba abaturage kudufasha mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, batangira amakuru ku gihe, kandi inzego z’ibanze zikirinda kunga abakoze bene iki cyaha.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 133: Gusambanya umwana

Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite niburaimyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts