Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Ibyishimo bari bagize ubwo hafungurwaga ivomero ntibyamaze kabiri

radiotv10by radiotv10
28/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Huye: Ibyishimo bari bagize ubwo hafungurwaga ivomero ntibyamaze kabiri
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, bavuga ko ivomero ry’amazi meza bari begerejwe, ryafunze rimaze ukwezi kumwe gusa, none byatumye basubira kuvoma amazi mabi yo mu bishanga no mu bidendezi.

Iri vomero ryavomwagaho n’abo mu Midugudu ya Gahondo na Mukuzanyana yo mu Kagari ka Sazange uyu Murenge wa Kinazi, aho bavuga ko ubwo ryafungurwaga bari babyishimiye.

Mukamanzi Alphonsine yagize ati “Twari twizeye ko tubonye amazi hafi nyuma uwavomeshaga arigendera bahita bayafunga dusubira kuvoma ay’ibishanga mabi, ubu amezi abaye abiri barifunze.”

Aba baturage bavuga ko bumva amakuru avuga ko imfunguzo z’iri vomero zifitwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Sazange, Jean Paul Minani.

Umuturage witwa Alphonse na we ati “Ubu tujya kuvoma mu bishanga kandi twarahoranye amazi meza. Bibaye byiza badufungurira ivomo tukajya tuvoma amazi meza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney avuga ko atari azi iki kibazo, icyakora ko agiye kugikurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sazange, Jean Paul Minani avuga ko gufungwa kw’iri vomeri byatewe no kuba uwayavomeshaga yaragiye, bigatuma ubuyobozi butegereza ko umukozi wa WASA abanza kubara umwenda yari arimo kugirango babone gushaka undi ukomeza izi nshingano.

Ati “Hari hategerejwe umukozi wa WASA ngo abarure ideni uwo wavomeshaga yasigayemo hanyuma tubone kuriha undi uzajya arivomeshaho.”

Ababaturage bo muri aka gace, basaba ko mu gihe bahawe ibikorwa remezo nk’ibi bajya bafashwa bikaramba, kuko atari rimwe cyangwa kabiri babihabwa ariko ntibimare kabiri bidahagaze.

Iri vomero ryafunze rimaze ukwezi kumwe gusa rifunguye
Ubu ni ryo urubyiruko rujya kuruhukiraho
Abaturage bavuga ko rikwiye kongera rigafungura kuko ryari ribafatiye runini
Ntibumva ikibura ngo bongere bavome amazi meza

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    1 month ago

    amazi ni ubuzima. wasac ishyiremo agatege. nyabuna kugeza amazi ku baturage ni ingirakamari.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Next Post

Gen.(Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’ubufatanye bwa Congo n’akarere mu by’umutekano

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.(Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’ubufatanye bwa Congo n’akarere mu by’umutekano

Gen.(Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’ubufatanye bwa Congo n’akarere mu by’umutekano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.