Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo mu mutwe, bavuga ko asanzwe ari umunyarugomo.
Ni Mazimpaka François usanzwe afite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ ukekwaho kwica mugenzi we Muhaturukundo Eliab amuhoye kuba yari yanze kumwishyura 300 Frw y’icupa ry’inzoga yari amaze kunywa.
Abazi uyu François, bavuga ko asanzwe ari umunyarugomo, ndetse ko akunze kugirana amakimbirane n’abaturanyi be muri aka gace yari ataramaramo igihe dore ko yaje ahimukiye.
Ndagijimana Philippe ati “Uwo mugabo wakubise inyundo umuturanyi we asanzwe yitwara nabi, yagiraga urugomo kuko nanjye yashatse kungirira nabi ndetse hari n’abantu benshi yagiye ashaka gukubita akababwira ko azabica.”
Nkusi Emmanuel avuga ko uyu Francois wishe umuturanyi we yakundaga gushwana n’abaturanyi be dore ko ngo hari n’uwo aherutse gushaka gukubita ishoka ntiyamufata ndetse n’abandi ngo yajyaga yirirwa atera ubwoba ababwira ko azabica.’
Amakuru avuga kandi ko nta gihe kinini gishize afunguwe, kandi ko na bwo yari yafungiwe urugomo, abaturanyi bagasaba ko yahanwa hakurikijwe amategeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney yatangaje ko uyu mugabo yishe mugenzi we nyuma yo gutonganira mu kabari k’uyu ukekwaho kwica mugenzi we.
Ati “Hashize akanya umwe arasohoka ajya kuzana inyundo iwe yayihishe ayikubita mugenzi we abantu baratabara. Uwakubiswe yahise ajyanwa kwa muganga yitaba Imana nka saa munani z’ijoro.”
Mukarugambwa Marie wari aha habereye uru rugomo, rwahitanye ubuzima bw’umuturage, yavuze ko ubwo uyu ukekwaho gukubita inyundo mugenzi we yari amaze kubikora, abari aho bahise bagira ubwoba.
Yagize ati “Duhita dusohoka tuvuza induru, na we ahita agenda yikingirana mu nzu abantu barahurura inzego z’ubuyobozi na zo zihita zihagera ziramujyana ndetse n’uwakubiswe inyundo ahita ajyanwa kwa muganga.”
Umurambo wa Nyakwigendera Muhaturukundo Eliab wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kabutare, mu gihe Mazimpaka Francois wari wabanje kugerageza kwiyahura anyoye imiti yica udukoko, akaba yabanje kujyanwa kwa muganga akaza gutabwa muri yombi.




Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10