Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Itsinda ry’abakobwa ryaniyise izina rirahangayikishije kubera ibyo rikora bidakwiye abari b’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
08/09/2025
in MU RWANDA
0
Huye: Itsinda ry’abakobwa ryaniyise izina rirahangayikishije kubera ibyo rikora bidakwiye abari b’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, baravuga ko barembejwe n’itsinda ry’abakobwa ryiyise ‘Abamotari’ ribakorera ibidakwiye birimo gutwara abagabo b’abandi, bakanabarwanira.

Bamwe mu batuye muri aka Kagari byumwihariko mu isantere ya Kabuga, bavuga ko abo bakobwa biyise Abamotari ku mpamvu batazi, birirwa banywa inzoga, ubundi bamara gusinda bakishora muri ibyo bikorwa bidakwiye birimo ubujura n’urundi rugomo rubangamira abaturage.

Uwababyeyi ati “Biyise izina ry’abamotari badusenyera, bakadutwarira abagabo ndetse bakabambura ibyo bafite, ugasanga bibagiwe inshingano z’urugo cyangwa ugasanga baririrwa barwana. Bateza umutekano muke muri aka gace bamaze kunywa bagasinda, ubusanzwe baba ari indaya hagira ubavuga bakamukubita.”

Rugwiro Enoki na we yagize ati “Usanga bakorana n’abajura batega abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite ndetse bakanatobora amazu baje bakurikiye abo bakobwa. Batumazeho ibyacu babyiba. Abo bakobwa bararwana bagateza umutekano muke cyane cyane barwanira abagabo na bo batari ababo, ugasanga barasenya ingo z’abaturage.”

Aba baturage bavuga hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ikibazo cy’aba bakobwa gishakirwe umuti urambye, bitaba ibyo bagakomeza kubaho batishimye.

Kabatesi Console ati “Hakwiye kurebwa uko bafatira imyanzuro aba bakobwa kuko badusenyeye ingo ndetse ntabwo dusinzira kubera kurara barwana ndetse banambura abantu bahuye na bo babizeza ko baryamana nyuma bakabambura ibyo bafite bakanabakubita.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana Andre anenga n’abagabo bajya muri aba bakobwa, icyakora akavuga ko ikibazo cyabo kigiye gushakirwa umuti.

Ati “Nyabarongo yica uyizaniye, nujya kubayoboka aba yabigizemo uruhare, ikibazo cy’aba baturage baba babangamira, icyo turwanya iteka ni inzoga z’inkorano kuko zirimo ibyaha bitandukanye. Uwabifatirwamo uwo ari we wese agomba guhanwa. Tugiye kubikurikirana abakora ibyo bikorwa bafatwe bahanwe.”

Iyi santere ya Kabuga ni agace kari mu nkengero z’umujyi wa Huye, aho bamwe muri aba bakobwa n’abagore bakirirwamo, ubundi bagataha muri uyu mujyi.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Ibyo dukwiye kumenya ku mirongo inyuranamo y’umuhondo mu muhanda imaze gushyirwa ahantu habiri

Next Post

Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.