Abatuye mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, baravuga ko barembejwe n’itsinda ry’abakobwa ryiyise ‘Abamotari’ ribakorera ibidakwiye birimo gutwara abagabo b’abandi, bakanabarwanira.
Bamwe mu batuye muri aka Kagari byumwihariko mu isantere ya Kabuga, bavuga ko abo bakobwa biyise Abamotari ku mpamvu batazi, birirwa banywa inzoga, ubundi bamara gusinda bakishora muri ibyo bikorwa bidakwiye birimo ubujura n’urundi rugomo rubangamira abaturage.
Uwababyeyi ati “Biyise izina ry’abamotari badusenyera, bakadutwarira abagabo ndetse bakabambura ibyo bafite, ugasanga bibagiwe inshingano z’urugo cyangwa ugasanga baririrwa barwana. Bateza umutekano muke muri aka gace bamaze kunywa bagasinda, ubusanzwe baba ari indaya hagira ubavuga bakamukubita.”
Rugwiro Enoki na we yagize ati “Usanga bakorana n’abajura batega abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite ndetse bakanatobora amazu baje bakurikiye abo bakobwa. Batumazeho ibyacu babyiba. Abo bakobwa bararwana bagateza umutekano muke cyane cyane barwanira abagabo na bo batari ababo, ugasanga barasenya ingo z’abaturage.”
Aba baturage bavuga hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ikibazo cy’aba bakobwa gishakirwe umuti urambye, bitaba ibyo bagakomeza kubaho batishimye.
Kabatesi Console ati “Hakwiye kurebwa uko bafatira imyanzuro aba bakobwa kuko badusenyeye ingo ndetse ntabwo dusinzira kubera kurara barwana ndetse banambura abantu bahuye na bo babizeza ko baryamana nyuma bakabambura ibyo bafite bakanabakubita.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana Andre anenga n’abagabo bajya muri aba bakobwa, icyakora akavuga ko ikibazo cyabo kigiye gushakirwa umuti.
Ati “Nyabarongo yica uyizaniye, nujya kubayoboka aba yabigizemo uruhare, ikibazo cy’aba baturage baba babangamira, icyo turwanya iteka ni inzoga z’inkorano kuko zirimo ibyaha bitandukanye. Uwabifatirwamo uwo ari we wese agomba guhanwa. Tugiye kubikurikirana abakora ibyo bikorwa bafatwe bahanwe.”
Iyi santere ya Kabuga ni agace kari mu nkengero z’umujyi wa Huye, aho bamwe muri aba bakobwa n’abagore bakirirwamo, ubundi bagataha muri uyu mujyi.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10TV10