Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

HUYE: Muri RP-IPRC Huye hatashywe ikibuga cya Basketball cyatanzweho arenga miliyoni 50

radiotv10by radiotv10
12/06/2021
in SIPORO
0
HUYE: Muri RP-IPRC Huye hatashywe ikibuga cya Basketball cyatanzweho arenga miliyoni 50
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cy’uyu wa gatandatu tariki 12 Kamena 2021 mu kigo cya RP-IPRC Huye hatashwe ikibuga cya Basketball baheruka kuzuza, ikibuga cyujuje ibisabwa cyatwaye ingengo y’imari ya miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda (50,000,000 FRW).

Mu ijambo ryo guha ikaze abari bitabiriye ibirori byo gufungura ikibuga cya Basketball cya RP-IPRC Huye, umuyobozi w’iri shuri, Dr Major Twabagira Bernabé yavuze ko muri gahunda bafite yo guteza imbere siporo basanze bagomba kubanza kugira ibikorwa remezo byujuje ibisabwa kugira ngo babone aho bahera bazamure ireme rya siporo muri iki gikorwa.

Muri ibi birori byo gutaha ku mugaragaro iki kibuga, guverineri w’intara y’amajyepfo, Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru, yashimye abakozi n’abanyeshuri ba

RP-IPRC Huye ku gushyirahamwe bagaragaza mu guteza imbere imikino. Guverineri Kayitesi yashimye iki kibuga cyujuje ibisabwa kandi ko kizafasha mu kuzamura impano nshya.

Guverineri Kayitesi Alice yizeye ko mu gihe ibikorwa remezo bikomeza kwiyongera bizajya binazamura urwego rw’imyidagaduro biciye muri siporo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier nawe yunze mu rya guverineri ashima iki kibuga anavuga ko ari amahirwe akomeye ku itera mbere rya siporo kuba ibikorwa remezo bikomeza kwiyongera.

“Minisiteri ya siporo twishimiye ko uyu munsi mufite amakipe akomeye mukaba mushoboye no kubaka ikibuga nk’iki kizabafasha mu gukomeza guteza imbere impano zasiporo ” Shema Maboko Didier

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré, umuyobozi wa tekine muri FERWABA, Moise Mutokambali na Sheikh Sarr umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball (Abagaore n’abagabo), bose bari muri iki gikorwa.

RP-IPRC Huye ni kimwe mu mashuri ahagaze neza muri siporo kuko kugeza ubu ikipe yabo y’abari n’abategarugori ihatanira ibikombe muri Basketball dore ko ari nayo ibitse igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona 2020-2021.Muri RP-IPRC Huye kandi banafite ikipe y’abagabo ihatana mu cyiciro cya mbere.

YANDITSWE NA: Sadam MIHIGO/Radio&TV10 Rwanda

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 1 =

Previous Post

Ngororero: Abaturage ntibemeranya na meya uhakana ko batazonzwe n’inzara

Next Post

Novak Djokovic yatwaye Roland-Garros 2021 atsinze Stefanos Tsitsipas mu mukino wamaze amasaha arenga ane

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Novak Djokovic yatwaye Roland-Garros 2021 atsinze Stefanos Tsitsipas mu mukino wamaze amasaha arenga ane

Novak Djokovic yatwaye Roland-Garros 2021 atsinze Stefanos Tsitsipas mu mukino wamaze amasaha arenga ane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.