Huye: Umukecuru w’imyaka 72 aremera icyaha cyo gucuruza urumogi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru w’imyaka 72 y’amavuko wo mu Kagari ka Mwurire mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye yafatanywe urumogi akekwaho gucuruza, ntiyagora inzego ahita azemerera ko yarucuruzaga aruzaniwe n’umukwe we.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwashyikirijwe Dosiye y’uyu mukecuru w’imyaka 72 kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022.

Izindi Nkuru

Uyu mukecuru watawe muri yombi tariki 21 Mutarama 2022, yafatiwe iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Mwurire, Umurenge wa Mbazi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, butangaza ko ubwo uyu mukecuru yafatwaga, yasanganywe udupfunyika 41 tw’urumogi yari asigaranye.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa rye, uyu mukecuru yemera ko yacuruzaga urumogi, ko yaruzanirwaga n’umukwe we yamara kurucuruza akamushyikiriza amafranga avuyemo, akabisabira imbabazi.

 

ASHOBORA GUKATIRWA BURUNDU

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mukecuru naramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga arenze miliyoni 20.000.000 ariko atarenze miliyoni 30.000.000.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru