• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye&Nyanza: Inzara iravuza ubuhuha kandi barabona izarushaho

radiotv10by radiotv10
16/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye&Nyanza: Inzara iravuza ubuhuha kandi barabona izarushaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Turere twa Huye na Nyanza, barataka amapfa, kandi bakabona mu gihe kizaza bizarushaho kuba bibi kuko n’imyaka bari bahinze bitezeho amakiriro, yabuze imvura, ikaba yarangiritse ntaho iragera.

Aba baturage bahuye n’umunyamakuru wa RADIO10, bagatangira kumutekerereza ko batagipfa kwikora ku munwa, bavuze ko iyi nzara ishingiye ku itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ryatewe no kuba imyaka yararumbye.

Bavuga ko ikibabaje ari imyaka bari barahinze batekereza ko izabakiza iyi nzara none ikaba yarangijwe n’izuba ryinshi rimaze iminsi rimene imbwa agahanga.

Umwe ati “Ibishyimbo byose twateye byarumye kubera izuba, ubwo rero urumva ko ari ikibazo, ari inzara.”

Bavuga ko muri aya mezi ari bwo babaga bategereje imvura, none izuba ryakomeje gucana, bakavuga ko aya mapfa azakomeza kubazahaza.

Undi ati “Iyo ubona ibishyimo mironko ari icya tanu. Inzara yo turayifite kubera n’iri zuba.”

Aba baturage bavuga ko ubu bamwe batangiye kwifuza abagoboka kuko kubona ibyo kurya byamaze kuba ihurizo rikomeye.

Undi muturage yagize ati “Nta muntu udakeneye gufashwa kuko umuntu niba umuntu yaragiraga inote y’igihumbi akayihahisha mu rugo bakarya ariko ubu na we ubwe ku giti cye ikaba itamuhaza, ubwo Leta ntiwayiteguza ngo ifashe abantu iki gihe.”

Aba baturage kandi bavuga ko iki kibazo cyatumye ubujura bwiyongera muri ibi bice ku buryo abafite amatungo magufi bayararira ndetse mu masaha y’umugoroba hakaba hasigaye hagaragara ibisambo bitega abahisi n’abagenzi bikabambura ibyo bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ibi bice byagize ikibazo cy’izuba ryinshi koko ariko ko ubu bizeye ko imvura izagwa ku buryo inzara aba baturage bari gutaka, izashira.

Ati “Ubu turizera ko izagwa wenda bakagira icyo baramura kuko ubundi ntabwo imyaka imerewe neza.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gushishikariza abaturage kujya buhira imyaka mu gihe imvura yabuze kugira ngo izuba ridakomeza guteza izi ngaruka z’ibura ry’ibiribwa.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 16 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame na Perezida wa Indonesia batembereye banaganira

Next Post

Trump yatangaje icyemezo cyari gitegerejwe na benshi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Trump yatangaje icyemezo cyari gitegerejwe na benshi

Trump yatangaje icyemezo cyari gitegerejwe na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.