Igisirikare cy’u Burundi kimuye amasasu n’intwaro za rutura bivanwa mu bigo bikomeye bya gisirikare i Bujumbura bijyanwa i Gitega, mu gihe havugwa itutumba ry’umwuka mubi mu nzego z’umutekano z’iki Gihugu, aho bivugwa ko Perezida Ndayishimiye yabikoze ashaka guhungisha intwaro abasirikare atagifitiye icyizere gihagije.
Ibi bikorwa byo kwimura amasasu n’intwaro by’igisirikare cy’u Burundi mu bigo bya gisirikare bikomeye i Bujumbura, bibaye nyuma y’impinduka Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse gukora mu buyobozi bw’Ingabo.
Ikinyamakuru The Great Lakes Eyes dukesha aya makuru, kiravuga ko tariki 24 Mata 2026, amakamyo ya gisirikare agera kuri 50 yatwaye amasasu n’ibikoresho birimo intwaro za rutura abikura mu bigo bya gisirikare bya Muha na Muzinda zo mu Ntara ya Bujumbura, ndetse no mu kigo cya gisirikare cya Brigade cya Mwaro Artillery mu Ntara ya Gitega, azijyana mu nkambi ya 3 ya Batayo ya 3 ya Batayo ya Gitega ya FDNB.
Iki gikorwa gitunguranye cyo kwimurwa intwaro kibaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa habaye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura ryabaye tariki 31 Werurwe 2026.
Iperereza kuri iri turika, ryagaragaje ko ntakibazo kidasanzwe cy’umutekano mu ngabo, ahubwo rikurikirwa n’impaka zikomeye ku nzego zo hejuru z’Igihugu.
Nyuma gato y’ibyabaye, Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza yabwiye itangazamakuru ko guturika kwatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, ariko Perezida Ndayishimiye yaje abivuguruza, avuga ko kiriya kigo nta mashanyarazi cyari gifite.
Tariki 22 Mata, Perezida Ndayishimiye yakoze impinduka mu buyobozi bwa gisirikare, akuraho Coloneli Ernest Musaba ku mwanya w’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho bya gisirikare, amusimbuza Colonel Thierry Kabura.
Bivugwa ko nyuma y’iminsi ibiri gusa, Colonel Kabura ahawe izi nshingano, Perezida Ndayishimiye yamutegetse kwimura imwe mu mitungo y’agaciro y’ingabo i Bujumbura. Muri yo harimo imbunda za 120mm na 82mm, ndetse n’imbunda za roketi za BM-21, n’izindi.
Ibi byose bivugwa ko bishingiye ku bibazo byabayeho birimo kuba harabayeho ririya turika ry’i Musaga, hakurikiyeho kutumvikana hagati ya Perezida Ndayishimiye ndetse na bamwe mu bayobozi mu Ngabo, ndetse haza no kubaho kwirukanwa kwa bamwe mu bayobozi bakuru mu gisirikare.
Ubu, intwaro zikomeye ziri kwimurwa i Bujumbura. Ibi byose hamwe bigaragaza ko Ndayishimiye atari gusubiza gusa ikibazo cy’umutekano; ashobora kandi kuba ahangayikishijwe n’imyivumbagatanyo ishobora kuba mu Gihugu, kubera ibi bibazo byose
Mu kwimura intwaro n’amasasu bivuye i Bujumbura bijya i Gitega, Ndayishimiye asa nk’aho agerageza gushyira imitungo y’ingenzi y’ingabo kure y’ingabo atagifitiye icyizere gihagije.
Hari kandi amakimbirane yagiye abaho mu gisirikare, aho bamwe mu bakamanda bagiye banenga uburyo Ndayishimiye yinjiye mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC kurwanya AFC/M23, ndetse igisirikare cy’u Burundi kikaba cyatarakarijemo abasirikare benshi.
RADIOTV10











