Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu ya Ruguru, yatangaje ko igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23 gikomeje gutahura intwaro zahishwe n’uruhande bahanganye, zirimo ibibombe, bigiteye impungenge abatuye mu mujyi wa Goma.
Manzi Willy washyizweho na AFC/M23 nka Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu ya Ruguru, yabitangaje mu butumwa yatanze, agaragaza ko igisirikare cy’iri Huriro gikomeje gukoresha imbaraga zose kugira ngo kibungabunge umutekano w’abatuye Umujyi wa Goma, ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’iyi Ntara.
Yagize ati “Igisirikare cyacu gikomeje kurangwa n’umuhate utajegajega no gukorana umwete inshingano zacyo, ubutumwa bwacyo bwo kuburizamo abashobora guhungabanya umutekano bashaka kugirira nabi abaturage bacu.”
Uyu Muyobozi wakomeje agaragaza ibyo abantu batazapfa kubona mu bitangazamakuru, yavuze ko “umunsi ku munsi, mu bice byo hagati hano i Goma, ingabo zacu zikomeje gutahura intwaro, amasasu, ibibombe ndetse n’ibindi bikoresho bihitana abantu bidahishe ahantu habereye urugamba, ahubwo mu bice bituwemo n’abaturage, aho abana bacu bagomba kugirira umutekano, aho imiryango igomba kubakira ubuzima bwayo.”
Yakomeje avuga ku bw’imbaraga z’igisirikare cya AFC/M23, ubuzima bw’abaturage bukomeje kurokorwa hatahurwa ibi bisasu bishobora kubahitana.
Manzi Willy yakomeje agaragaza ko aho kugira ngo uruhande bahanganye rwasize biriya bisasu, rushyira imbere kubaka “imihanda, amashuri, n’ibitaro” ahubwo bashyize mu baturage biriya bikoresho by’intambara.
Ati “Ariko ingabo zacu ntizishobora kwemera ibi bintu, nk’intego nyamukuru yacu. AFC/M23 ishyize imbere kurengera ubuzima, kurinda abaturage ndetse n’icyizere.”
Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru yagaragaje ko iri Huriro AFC/M23 rishyize imbere kubaka ahazaza heza, aho buri muturage azishimira kuba atekanye, nta muntu n’umwe umuhohotera.
Atangaje ibi nyuma y’iminsi micye iri Huriro AFC/M23 risinyanye na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amahame azagena amasezerano izi mpande zombi zizagirana, aho impande zombi zisabwa kubahiriza ibikubiye muri iriya nyandiko, birimo guhagarika imirwano.



RADIOTV10