Ibarura rusange: Kwa Perezida Kagame habaruwe n’Umuyobozi Mukuru wa NISR (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, wabaruwe mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko “Perezida Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame, babaruwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamirabe (NISR).”

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga, buvuga ko “amakuru y’umuryango wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame yabaruwe n’Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa.”

Iri barura rusange ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, aho ryabimburiwe n’ijoro ry’ibarura rigamije kwegeranya amakuru azagenderwaho muri iri barura ryo kuri uyu wa 15 Kanama rishyira kuri uyu wa 16 Kanama aho abakuru b’imiryango basabwe kumenya abashyitsi baraye mu ngo zabo ndetse n’abasanzwe bahaba bataharaye.

Iki gikorwa kizamara iminsi 30 aho rizarangira tariki 30 Kanama 2022, rije nyuma yuko abashinzwe kubarura, babanje kujya mu ngo zitandukanye, bashyira nimero kuri buri rugo.

Amakuru azakusanywa muri iri barura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, yitezweho kuzafasha Guverinoma y’u Rwanda mu igenamigambi no gushyiraho gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Perezida Kagame yagaragarijwe ibijyanye n’iri barura

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru