Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Umujenerali umwe wa RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti Brigadier General Eugene Nkubito amuha ipeti rya Major General.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Brigadier General Eugene Nkubito ku ipeti rya Major General.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iri zamutwa rigomba guhita rikurikizwa.”

Gen Nkubito Eugene wazamuwe mu mapeti, asanzwe ari umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali akaba yaranabaye umuyobozi wazo mu Ntara y’Amajyaruguru.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru