Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibaruwa itunguranye ya Rashid yatumye urubanza rwe rusubikwa

radiotv10by radiotv10
24/12/2021
in MU RWANDA
0
Ibaruwa itunguranye ya Rashid yatumye urubanza rwe rusubikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Hakuzimana Abdul Rashid wiyita Umunyapolitiki ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku magambo akarishye yavugiraga kuri YouTube, yandikiye Urukiko arusaba ko yaburanishwa ari mu rukiko aho kuba ku ikoranabuhanga bituma urubanza rw’ubujurire bwe rusubikwa.

Hakuzimana Abdul Rashid uherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge akajuririr Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yagombaga kuburana ubujurire bwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanisha ubu bujurire, rwavuze ko rwabonye ibaruwa ya Hakuzimana Abdul Rashid ivuga ko atifuza kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ahubwo ko ashaka kwiyizira mu cyumba cy’urukiko.

Umucamanza watangaje ibi, yavuze ko Ubusabe bwa Hakuzimana Abdul Rashid buzasuzumwa n’Ubuyobozi bw’Urukiko bukabufataho icyemezo.

Urukiko rwahise rutangaza ko urubanza ruregwamo uyu mugabo wiyita Umunyapolitiki rusubitswe rukazasubukurwa tariki 20 Mutarama 2022.

Hakuzimana Abdul Rashid wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo tariki 22 Ugushyingo 2021, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icyo Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Gukurura amacakubiri muri rubanda, Gukwirakwiza ibihuha yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo wagiye ahamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukanabanza kumuganiriza rumugira inama ko ibyo yavugiraga kuri YouTube birimo ibigize ibyaha, yakunze kuvuga ko adateze guceceka.

Nyuma yo guhamagazwa akagirwa inama, yakomeje gutanga ibiganiro kuri YouTube aho yumvikanye rimwe avuga amagambo agize ibyaha byo gupfobya nk’aho yavuze ko ibikorwa byo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi bikwiye guhagaragara ndetse n’andi magamba anyuranye n’umurongo w’Abanyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − five =

Previous Post

Umunyamakuru Rutura wa Kiss FM yasezeye bishengura Isheja Sandrine

Next Post

Madamu wa Perezida Macron agiye kujyana mu nkiko abamusebeje ko yihinduje igitsina

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Madamu wa Perezida Macron agiye kujyana mu nkiko abamusebeje ko yihinduje igitsina

Madamu wa Perezida Macron agiye kujyana mu nkiko abamusebeje ko yihinduje igitsina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.