Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe i Kigali mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/05/2023
in MU RWANDA
10
Ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe i Kigali mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ku byicaro bya za Ambasade z’Ibihugu bitandukanye mu Rwanda, hazamuwe amabendera agaragaza kwifatanya n’abaryamana bahuje ibitsina, mu rwego rwo kugaragariza ko ibyo Bihugu byifatanyije na bo kuri uyu munsi wabahariwe.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kuzirikana umunsi w’amahitamo ya muntu mu bijyanye n’inzira yayoboyemo imikoreshereze y’igitsinda uzwi nka IDAHOBIT

(International Day Against Homophobia, Biphobia, Intersex discrimination and Transphobia).

Ku cyicaro cya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hazamuwe iri bendera ry’amabara asa n’umukororombya, afatwa nk’ayamamaza ubutinganyi.

Ibi kandi byanakozwe ku cyicaro cya Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, mu Karere ka Nyarugenge, na ho hazamuwe iri bendera.

Ubutumwa buherekeje amashusho yafashwe ubwo hazamurwaga iri bendera, buri kuri Twitter ya Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bugira buti “Kuri uyi umunsi wa IDAHOBIT mu mwaka 2023, twazamuye ibendera ry’umukororombya mu gufasha Amahoro Human Right (Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina).”

Ubutumwa bwa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bkomeza bugira buti “Twifatanyije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurinwa ihezwa.”

Iri bendera kandi ryazamuwe kuri Hoteli izwi nka Marriot iri mu zikomeye mu Rwanda, iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Muri ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda
Kuri Marriot Hotel

RADIOTV10

Comments 10

  1. AMATA says:
    2 years ago

    Iki nicyo cyatumye Imana irakarira Isodomu iraharimbura mube maso.

    Reply
  2. NGOGA Tite says:
    2 years ago

    Isi irashaje koko

    Reply
  3. NGOGA Tite says:
    2 years ago

    Isi irashaje pe.

    Reply
  4. SEBANANI FELIX says:
    2 years ago

    Yesu agire vuba aze yitwarire umugeni we kuko iyi Rwanda ndabona Dutangiye kwinjirirwa

    Reply
  5. Ana says:
    2 years ago

    Birakwiye ko habaho kuba maso kuko i sodomo na Gomora hazize ibikorwa nk’ ibi.Ariko Kandi harebwe nicyakorwa kuko bishobora gukururira igihugu cyacu akaga.Imana Itabare urwa Gasabo.

    Reply
    • Aime says:
      2 years ago

      Nuko nyine Rwanda yarinjiriwe ingwe yageze mumujyi

      Reply
  6. sibo irene says:
    2 years ago

    Time will come when the Dog will start crying

    Reply
  7. Me says:
    2 years ago

    Musobanukirwe ntago Ari iryo kwamamaza ubutinganyi mujye mwandika inkuru mwanakoze ubucukumbuzi kdi mwandike ibyo muzi! Please stop the hate and Discrimination.

    Reply
  8. Eric Nzambimana says:
    2 years ago

    Urwanda ruguma rutera imbere impande zompi😀

    Reply
  9. vvv says:
    2 years ago

    semuhungu bamushize igorora

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + one =

Previous Post

Igihano gishya cyakatiwe uwabaye Perezida w’Igihugu kimwe gikomeye ku Isi cyamenyekanye

Next Post

Ibyabaye ku muhanzikazi nyarwanda utarabimaramo igihe kinini biratunguranye

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyabaye ku muhanzikazi nyarwanda utarabimaramo igihe kinini biratunguranye

Ibyabaye ku muhanzikazi nyarwanda utarabimaramo igihe kinini biratunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.