Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibibazo byo muri Congo byaba bigiye kongera guhagurukirwa?

radiotv10by radiotv10
08/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibibazo byo muri Congo byaba bigiye kongera guhagurukirwa?
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, wanahawe inshingano z’ubuhuza mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hahita hatekerezwa ko haba hagiye kongera kuba ibiganiro byo gushaka umuti w’ibi bibazo.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni ko kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024, yatangaje ko yahuye na Uhuru Kenyatta.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida Museveni yagize ati “Nahuye n’umuhuza uyoboye inzira y’amahoro y’i Nairobi yemejwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Uwahoze ari Perezida Uhuru Kenyatta, tuganira ku nshingano z’akarare ku izamuka ry’ibibazo mu burasirazuba bwa DRC.”

Uku guhura kwa Perezida Museveni wa Uganda usanzwe afatwa nk’inararibonye muri Politiki yo mu karere na Uhuru Kenyatta, kwatumye hatekerezwa ko haba hagiye kubura ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, byakunze kubera i Nairobi.

Museveni yakiriye Uhuru Kenyatta

Uhuru Kenyatta wahawe izi nshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye ayobora ibiganiro byahuzaga imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo na Guverinoma ya DRC.

Uhuru Kenyatta kandi yagiye agirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukurikirana izi nshingano yahawe.

Uku guhura kwa Uhuru Kenyatta na Museveni, kubaye mu gihe intambara ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yongeye gukaza umurego, ndetse uyu mutwe ukaba wongeye gufata ibindi bice.

M23 imaze iminsi ishyira hanze amatangazo isaba umuryango w’akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ku bikorwa bya FARDC n’abo bafatanyije kuba bakomeje kwica inzirakarengane z’abasivile mu bitero by’intwaro ziremereye bagaba mu bice bituwemo n’abaturage.

Uyu mutwe kandi uvuga ko ugishyigikiye imyanzuro yafatiwe i Nairobi n’i Luanda yasabaga Guverinoma ya Congo Kinshasa kuganira n’imitwe irimo na M23, mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi butabikozwa, buvuga ko budashobora kuganira n’uyu mutwe bwamaze kwita uw’iterabwoba.

Uku guhura wa Museveni na Uhuru Kenyatta, kubayeho kandi nyuma y’iminsi micye Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America isabye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuganira n’imitwe yose iri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Umuvugizi w’Ibiro bya Guverinoma ya USA bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller; tariki 03 Gashyantare yatangaje ko Umunyamabanga w’iki Gihugu ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yaganiriye na Uhuru Kenyatta ku mwuka uri mu burasirazuba bwa DRC.

Matthew Miller yatangaje ko Blinken na Uhuru Kenyatta, banaganiriye ku nzira z’ibiganiro n’ubuhuza hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje Intwaro.

Yagize ati “Imyanzuro y’i Nairobi ndetse n’ubufasha bw’abayobozi bo mu karere, ni ingenzi cyane mu gushaka umuti w’amakimbirane.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 9 =

Previous Post

Menya imyanya Polisi y’u Rwanda yegukanye mu marushanwa y’Abapolisi kabuhariwe ku Isi

Next Post

Umuhanzikazi w’izina rizwi ku Isi aravugwa kwirengagiza umunyabigwi umurenze

Related Posts

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

IZIHERUKA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi
AMAHANGA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi w’izina rizwi ku Isi aravugwa kwirengagiza umunyabigwi umurenze

Umuhanzikazi w’izina rizwi ku Isi aravugwa kwirengagiza umunyabigwi umurenze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.