Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibibazo byo muri Congo byaba bigiye kongera guhagurukirwa?

radiotv10by radiotv10
08/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibibazo byo muri Congo byaba bigiye kongera guhagurukirwa?
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, wanahawe inshingano z’ubuhuza mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hahita hatekerezwa ko haba hagiye kongera kuba ibiganiro byo gushaka umuti w’ibi bibazo.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni ko kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024, yatangaje ko yahuye na Uhuru Kenyatta.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida Museveni yagize ati “Nahuye n’umuhuza uyoboye inzira y’amahoro y’i Nairobi yemejwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Uwahoze ari Perezida Uhuru Kenyatta, tuganira ku nshingano z’akarare ku izamuka ry’ibibazo mu burasirazuba bwa DRC.”

Uku guhura kwa Perezida Museveni wa Uganda usanzwe afatwa nk’inararibonye muri Politiki yo mu karere na Uhuru Kenyatta, kwatumye hatekerezwa ko haba hagiye kubura ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, byakunze kubera i Nairobi.

Museveni yakiriye Uhuru Kenyatta

Uhuru Kenyatta wahawe izi nshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye ayobora ibiganiro byahuzaga imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo na Guverinoma ya DRC.

Uhuru Kenyatta kandi yagiye agirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukurikirana izi nshingano yahawe.

Uku guhura kwa Uhuru Kenyatta na Museveni, kubaye mu gihe intambara ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yongeye gukaza umurego, ndetse uyu mutwe ukaba wongeye gufata ibindi bice.

M23 imaze iminsi ishyira hanze amatangazo isaba umuryango w’akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ku bikorwa bya FARDC n’abo bafatanyije kuba bakomeje kwica inzirakarengane z’abasivile mu bitero by’intwaro ziremereye bagaba mu bice bituwemo n’abaturage.

Uyu mutwe kandi uvuga ko ugishyigikiye imyanzuro yafatiwe i Nairobi n’i Luanda yasabaga Guverinoma ya Congo Kinshasa kuganira n’imitwe irimo na M23, mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi butabikozwa, buvuga ko budashobora kuganira n’uyu mutwe bwamaze kwita uw’iterabwoba.

Uku guhura wa Museveni na Uhuru Kenyatta, kubayeho kandi nyuma y’iminsi micye Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America isabye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuganira n’imitwe yose iri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Umuvugizi w’Ibiro bya Guverinoma ya USA bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller; tariki 03 Gashyantare yatangaje ko Umunyamabanga w’iki Gihugu ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yaganiriye na Uhuru Kenyatta ku mwuka uri mu burasirazuba bwa DRC.

Matthew Miller yatangaje ko Blinken na Uhuru Kenyatta, banaganiriye ku nzira z’ibiganiro n’ubuhuza hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje Intwaro.

Yagize ati “Imyanzuro y’i Nairobi ndetse n’ubufasha bw’abayobozi bo mu karere, ni ingenzi cyane mu gushaka umuti w’amakimbirane.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − four =

Previous Post

Menya imyanya Polisi y’u Rwanda yegukanye mu marushanwa y’Abapolisi kabuhariwe ku Isi

Next Post

Umuhanzikazi w’izina rizwi ku Isi aravugwa kwirengagiza umunyabigwi umurenze

Related Posts

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

by radiotv10
19/11/2025
0

Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk'urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi w’izina rizwi ku Isi aravugwa kwirengagiza umunyabigwi umurenze

Umuhanzikazi w’izina rizwi ku Isi aravugwa kwirengagiza umunyabigwi umurenze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.