Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bigomba kubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri, aho Lisansi yagabanutseho amafaranga 101 Frw.
Ibi biciro bishya byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na RURA mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, aho uru rwego rwa Leta ruvuga ko ibi biciro bitangira kubahirizwa “uhereye uyu munsi ku wa 05 Kamena 2024 saa tatu za nimugoroba (09h00).”
Ibi bicirio bizaba byubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, Lisansi “ntigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1 663 kuri Litiro.”
Ukurikije ibiciro byakurikizwaga mu mezi abiri ashize, Litiro ya Lisansi yagabanutseho amafaranga 101 Frw kuko ibyari byatangajwe muri Mata, Litiro ya Lisansi yari 1 764 Frw. Icyo gihe yari yazamutseho amafaranga 127 kuko yari yashyizwe kuri aya mafaranga ivuye ku 1 637 Frw.
Iri tangaro rya RURA rigaragaza ibiciro bishya bigomba kubahirizwa, rikomeza rivuga ko “Igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1 652 kuri Litiro.”
Igiciro cya Mazutu cyo cyagabanutseho amafaranga 32 Frw, kuko cyari kiri ku 1 684 yari yashyizweho muri Mata, aho icyo gihe bwo yari yiyongereho amafaranga 52 Frw kuko yari yavuye ku 1 632 Frw.
Uru rwego kandi ruvuga ko “Iri hindahurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”
RADIOTV10