Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, byongeye kugabanuka, aho icya Lisansi cyagabanutseho amafaranga 55 Frw, icya Mazutu kigabanukaho 87 Frw.
Byatangajwe mu itangazo ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ibi biciro bitangira kubahirizwa “uhereye ku wa 08 Ukwakira 2024 saa moya za nimugoroba (19h00).”
Iri tangazo ryaRURA rivuga ko “igiciro cya Lisansi nikigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1 574 kuri Litiro.”
Ni mu gihe kandi igiciro cya Mazutu cyo kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1 576, kuri ibi biciro bishya bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri.
Igicirio cya Lisansi cyagabanutseho amafaranga 55 Frw, kuko ibyari byatangajwe tariki 07 Kanama 2024, igiciro cya Lisansi cyari amafaranga 1 629 Frw.
Ibiciro byagenderwagaho byari byatangajwe kuri iyo tariki (07/08/2024) na byo byari byagabanyije igiciro cya Lisansi, aho bwo cyari cyagabanutseho amafaranga 34 Frw kuko ibiciro byaherukaga gutangazwa tariki 05 Kamena, igiciro cya Lisansi kitagombaga kurenza amafaranga 1 663 Frw.
Igiciro cya Mazutu na cyo cyagabanutseho amafaranga 87 Frw, kuko ibyaherukaga gutangazwa, Litiro ya Mazutu yaguragara 1 652 Frw.
Icyo gihe bwo igiciro cya Mazutu nticyari cyahindutse kuko ibyari byatangajwe muri Kamena 2024, na bwo Mazutu yaguraga 1 652 Frw kuri Litiro imwe.
RADIOTV10